Umuhanzi wakoranaga na Bobi Wine yapfuye ashinyaguriwe

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 5 Kanama 2019 saa 08:39
Yasuwe :
0 0

Umuhanzi wo muri Uganda ‘Michael Kalinda’ wari uzwi nka Ziggy Wine, yapfuye urw’agashinyaguro nyuma yo kumara igihe atotezwa mu buryo bukomeye.

Ku wa 21 Nyakanga nibwo uyu musore wabarizwaga mu itsinda rya Firebase yashimuswe n’abantu batigeze bamenyekana ari kwerekeza kuri studio ye iri ahitwa Kamwokya, nyuma aza gusangwa ahitwa Mulago yakuwemo ijisho yanaciwe intoki ebyiri.

Yaguye mu bitaro bya Mulago aho yagejejwe ku mugoroba wo ku Cyumweru.

James Mubiru wakoranye na Ziggy Wine bya hafi yavuze ko uyu muhanzi yitabye Imana mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere.

Ati “Biragoye kubyiyumvisha ko umuvandimwe wanjye, inshuti ndetse n’uwo twafatanyaga urugendo mu buzima yitabye Imana. Twagerageje ibyo dushoboye byose mu bushobozi bwacu kugira ngo turebe ko yazanzamuka ariko byanza.”

Moto yari atwaye ku munsi yaburiyeho nayo yarabuze.

Ziggy Wine yari umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga muri Uganda cyane ndetse n’umuhanzi ukizamuka wabarizwaga mu itsinda rya Firebase rya Depite Robert Kyagulanyi Ssentamu (Bobi Wine).

Nyuma y’icyumweru aburiwe irengero yasanzwe i Mulago atavuga atanumva ndetse agaragaza ibikomere byo gushya ku mubiri we wose, bikekwa ko uwabimukoreye yifashishije ipasi y’umuriro w’amashanyarazi.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kampala, Patrick Onyango, aherutse kubwira New Vision ko bagiye gukurikirana icyihishe inyuma yo gushimutwa k’uyu muhanzi.

Bobi Wine yababajwe n’urupfu rw’uyu muhanzi

Uyu muhanzi wakoranaga na Bobi Wine yarashimuswe yongera kugaragara yarakuwemo ijisho atumva atanavuga none yavuye mu mubiri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza