Umugore wa Visi Perezida wa Zimbabwe arashinjwa gushaka kwica umugabo we

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 16 Ukuboza 2019 saa 11:29
Yasuwe :
0 0

Mary Mubaiwa, Umugore wa Visi Perezida wa Zimbabwe , yagejejwe mu rukiko kuri uyu wa Mbere ashinjwa ibyaha birimo kugerageza kwica umugabo we.

Yagejejwe mu rukiko asaba kurekurwa by’agateganyo, mu gihe mu byaha ashinjwa byo kubona amafaranga mu buryo bunyuranyije n’amategeko hiyongereyeho icyo gushaka kwica umugabo we.

Ibiro Ntaramakuru by’Abashinwa, Xinhua byatangaje ko Mubaiwa ashinjwa gushaka kwica umugabo we wari urwarioye mu bitaro byo muri Afurika y’Epfu muri Nyakanga uyu mwaka. Bivugwa ko ubwo Chiwenga yari arwaye, imwe mu umugore we yashatse kumwica acomora imwe mu migozi yari icometse ku mubiri yifashishwaga hanyuzwmao imiti.

Chiwenga amaze igihe arwaye kugeza ubwo yajyanywe mu bitaro bitandukanye muri Afurika y’Epfo, u Buhinde no mu Bushinwa, akaba yaragarutse mu gihugu muri uku kwezi.

Umushinjacyaha Michael Reza yabwiye urukiko ko ubwo Mubaiwa yasuraga umugabo we mu bitaro, yasabye abarinzi be kubasiga mu cyumba bonyine agashaka gucomora ibyifashishwaga mu kugeza imtii mu mubiri w’umugabo we.

Ngo ibyo bimaze kuba, yabujijwe kongera gusura umugabo we.Aba bombi ibyabo biri mu nkiko aho Chiwenga asaba gatanya.

Ibindi byaha uyu mugore ashinjwa birimo iby’uburiganya biva ku mayeri yakoresheje ubwo yashakaga kubona icyemezo cyo gushyingirwa umugabo we atabizi kuko yari arwaye.

Mubaiwa na Chiwenga bashyingiwe byemewe mu 2011 nyuma y’uko Chiwenga atanze inkwano.

Mubaiwa yatawe muri yombi kuwa Gatandatu, akaba afungiwe kuri sitasiyo ya polisi ya Rhodesville mu mujyi wa Harare.

Mu byaha bitandatu ashinjwa harimo gusohora mu gihugu amafaranga y’amanyamahanga mu buryo bunyuranyije n’amategeko, n’ibindi byo guhisha inkomoko y’amafaranga binyuranyije n’amategeko nkuko BBC yabitangaje.

Ashinjwa kandi gusohora amafaranga mu gihugu ayohereza muri Afurika y’Epfo akavuga ko agiye kugura amahema, agahindukira akajya kwigurira imodoka ihenze.

Mubaiwa afashwe mu gihe mu mpera z’icyumweru gishize umugabo we Chiwenga yatangaje ko ak’abayobozi bamunzwe na ruswa kashobotse.

Mubaiwa yatawe muri yombi kuwa Gatandatu, akaba afungiwe kuri sitasiyo ya polisi ya Rhodesville mu mujyi wa Harare

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza