00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umugore wa Uhuru Kenyatta yanze gusuhuza Visi Perezida

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 2 June 2022 saa 01:13
Yasuwe :

Umugore wa Uhuru Kenyatta, Margaret Kenyatta yanze gusuhuza Visi Perezida William Ruto n’umugore we Rachel.

Byabaye kuri uyu wa Gatatu ubwo Kenya yizihizaga umunsi mukuru uzwi nka Madaraka Day.

Ubwo Margaret yageraga mu busitani buzwi nka Uhuru Gardens mu mujyi wa Nairobi ari naho ibirori byabereye, yasimbutse Ruto n’umugore we ku murongo w’abo yagombaga gusuhuza, ahubwo ajya gusuhuza Perezida wa Sierra Leone Julius Maada Bio n’umugore we Fatima Maada Bio.

Ni ikimenyetso cyashimangiye umwuka mubi uri hagati ya Perezida Uhuru Kenyatta na Visi Perezida we William Ruto, bamaze iminsi badacana uwaka.

Ruto ari kwiyamamariza umwanya wa Perezida ngo azasimbure Kenyatta muri Kanama uyu mwaka, mu gihe Kenyatta ashyigikiye Raila Odinga bahoze bahanganye.

Uwo mubano wa Uhuru na Odinga warakaje cyane Ruto, wagaragaraga nk’umusimbura wa Uhuru nyuma y’imyaka icumi ayoboye Kenya.

Margaret yasuhuje abandi, ageze kuri William Ruto n'umugore we (bambaye utuntu tw'umuhondo) arabareka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .