Hashize iminsi Jose Eduardo dos Santos wabaye Perezida wa Angola kuva mu 1979 kugeza mu 2017 ari muri koma mu bitaro by’i Barcelona muri Espagne.
Uyu mugabo urwariye mu ndembe yashyizwe mu bitaro nyuma y’uko ku wa 23 Kamena 2022 agize ikibazo cy’umutima.
Amakuru dukesha Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP, avuga ko umukobwa w’uyu mugabo witwa Tchize Dos Santos yamaze kugeza ikirego ku Rwego rushinzwe Ubugenzacyaha muri Espagne ashinja umugore wa se n’umuganga we gushaka kumwivugana.
Uyu mukobwa avuga ko uko ubuzima bwa se bumeze uyu munsi byatewe na mukase witwa Ana Paula dos Santos ndetse n’umuganga we, gusa ntagaragaza uko byakozwe.
Urwego rushinzwe Ubugenzacyaha muri Espagne rwemeje ko rwakiriye iki kirego ndetse rugiye gutangira iperereza.
Mu rwego rw’umutekano wa Eduardo dos Santos, uyu mukobwa yasabye inzego z’umutekano zashyiraho amabwiriza agena ko yemerewe gusurwa n’abana be gusa.
Ana Paula dos Santos na Eduardo dos Santos bashyingiranywe mu 1991. Bombi bahuye ubwo uyu mugore wabaye n’umunyamideli yakoraga mu ndege itwara Perezida.
Eduardo dos Santos yashatse uyu mugore nyuma ya Tatiana Kukanova ari na we babyaranye Tchize Dos Santos na Isabel dos Santos.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!