Perezida Teodoro Obiang Nguema Mbasogo, wayoboye iki gihugu kuva mu 1979 yabitangaje mu iteka ryasohotse ku wa Kabiri tariki 31 Mutarama 2023.
Visi Perezida w’iki gihugu, Teodoro Nguema Obiang Mangue akaba n’umuhungu wa Perezida uriho, yacyeje Minisitiri w’Intebe mushya mu butumwa yanyujije kuri Twitter, agira ati “ Ku nshuro ya mbere muri Guinée Equatoriale hashyizweho Minisitiri w’Intebe w’umugore. Iki ni ikimenyetso cy’uko hari ubushake bwo kwimakaza ihame ry’uburinganire no gutanga amahirwe angana mu gihugu.”
Rotey yahoze ari Minisitiri w’Uburezi akaba yarinjiye muri guverinoma mu 2020. Yasimbuye Francisco Pascual Obama Asue wari Minisitiri w’Intebe guhera mu 2016.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!