00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umugore wa Kamerhe yasobanuye uko we n’umugabo we barokotse urupfu

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 20 May 2024 saa 07:00
Yasuwe :

Umugore wa Minisitiri Vital Kamerhe ushinzwe ubukungu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Hamida Shatur Kamerhe, yatangaje ko we n’umugabo we bari bamaze kwitegura gupfa ubwo urugo rwabo rwagabwaho igitero.

Mu rukerera rwo kuri uyu wa 19 Gicurasi 2024 ni bwo abantu bari bambaye impuzankano y’abakomando mu gisirikare cya RDC bagabye igitero ku rugo rwa Kamerhe ruherereye mu gace ka Gombe i Kinshasa, bica abapolisi babiri bamurindaga.

Byaje kumenyekana ko byari mu mugambi igisirikare cya RDC cyise uwo guhirika ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi, kuko aba barwanyi bageze no ku biro by’Umukuru w’Igihugu, Palais de la Nation.

Hamida yagize ati “Umugabo wanjye yambyukije, ambwira ko inzu yacu izengurutswe n’abasirikare benshi kandi ko ari kumva amasasu y’imbunda nini hanze.”

Nk’uko Hamida yabisobanuye, Minisitiri Kamerhe wari wagumye mu nzu yavuganye n’umwe mu barinzi be, amumenyesha ko bahanganye n’abarwanyi “barenga 40”.

Mbere y’uko aba barwanyi batera urugo rwa Kamerhe, ngo babanje kohereza indege itagira abapilote (drone) yabafashije kugenzura imiterere yaho ndetse n’uko abapolisi baharinze.

Mu gihe kigera ku isaha (kuva saa kumi kugeza saa kumi n’imwe) impande zombi zamaze zihanganye, nk’uko Hamida yabisobanuye, uyu muryango watekerezaga ko iherezo ry’ubuzima bwawo ryegereje, ariko batabarwa n’abasirikare.

Yagize ati “Mu by’ukuri Imana yaturinze kubera ko nta mahirwe twari dufite yo gusohoka turi bazima. Ndashima Imana yakuye umugabo wanjye muri gereza, n’ubuh ikava yohereje abasirikare bo kudutoroka urupfu.”

Iki gitero cyari kigambiriye abandi bayobozi barimo Minisitiri w’Intebe, Judith Suminwa, na Minisitiri w’Ingabo, Jean-Pierre Bemba. Cyapfiriyemo abantu bane barimo abapolisi babiri na babiri bo ku ruhande rw’abagabye igitero.

Umugore wa Kamerhe, Hamida Shatur, yatangaje ko yatekerezaga ko we n'umugabo we bapfa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .