Uyu mugore w’imyaka 29 yanatewe inda n’iyo mfungwa ariko umwana aza gupfa mu 2023.
Byageze n’aho yinjiza telefoni muri gereza mu buryo butemewe ayiha uwo mugabo kugira ngo bajye bavugana byoroshye.
Byasabye ko iyo mfungwa yimurirwa ahandi, wa mucungagereza akajya kumusura yifashishije amazina y’amahimbano nubwo baje kumuvumbura.
Kubera urukundo rwari rukomeje kuzamuka umunsi ku wundi, uyu mugore yashatse uburyo bakongera kuryamana kugira ngo amutwitire undi mwana.
Uyu mucungagereza yagiye gusura inshuti ye afata ‘seringue’ ayihisha mu mabere nyuma, ajya gusura uwo yihebeye kugira ngo akusanyirizemo intanga z’uwo mugabo hanyuma azitere atwite.
Ku bw’ibyago ariko bafashwe ibyo batarabigeraho.
Kugeza ubu uwo mugore yahawe igihano cy’imyaka ibiri gisubitse, nyuma yo kwemera ko yakoze amarorerwa mu kazi ke.
Impamvu yahawe igihano gisubitse ni uko ubwo yari muri ibyo bikorwa yituye hasi akangirika urutirigongo cyane ubu akaba agendera mu kagare k’abamugaye.
Uwo mugororwa baryamanaga wari utuye mu gace ka Cornwall, yongerewe imyaka ibiri n’amezi atatu ku gifungo cy’imyaka 13 yari yarakatiwe ku bwo gusambanya umwana.
Urukiko rwa Bournemouth Crown rwagaragaje ko Austin-Saddington wari umaze imyaka itandatu mu kazi k’ubucungagereza, yari yarihanangijwe inshuro nyinshi kubera kugirana umubano udasanzwe n’abagororwa.
Bradley Trengrove yabwiye polisi ko we n’uyu mugore baryamanye inshuro zirenga 40, bakaryamanira muri gereza aho yabaga ari gukorera imirimo.
Ati “Nakoraga imirimo itandukanye muri gereza. Twahuriraga ahantu habaga hari abantu bake cyangwa ntabo. Byageze aho inshuti yanjye yazaga no ku kazi mu minsi yaruhutse tukamarana nk’amasaha ane.”

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!