Umugabo witwa Adolf Hitler yagizwe umuyobozi muri Namibia

Yanditswe na IGIHE
Kuya 3 Ukuboza 2020 saa 06:30
Yasuwe :
0 0

Uunona Adolf Hitler wo muri Namibia yatorewe kujya mu nzego z’ibanze muri icyo gihugu, gusa izina rye ryakomeje kuvugisha benshi kubera ko yitiranwa n’uwayoboye u Budage, washyize imbere politiki yagejeje ku ntambara ya kabiri y’isi na Jenoside yakorewe Abayahudi.

Uunona yatsinze amatora ku rwego rwo hejuru mu cyumweru gishize, aba umwe mu bajyanama mu karere ka Ompundja.

Yabwiye ikinyamakuru Bild cyo mu Budage ko nubwo yitwa iryo zina ntaho ahuriye n’imyumvire y’aba-Nazi, yarangajwe imbere na Hitler bitiranwa.

Namibia yakolonijwe n’u Budage, ku buryo usanga hari ibintu byinshi ibihugu byombi bihuza, harimo n’amazina y’imihanda.

Uunona yavuze ko nubwo Se yamwitiriye uwari umuyobozi w’Abanazi, bishoboka cyane ko “atari azi icyo Adolf Hitler yari ashyize imbere".

Ati "Nkiri umwana numva ari izina risanzwe nk’ayandi, ariko maze gukura nibwo naje kubona nti uyu mugabo yashakaga kwigarurira Isi yose."

Yavuze ko umugore we amwita Adolf ari naryo zina akoresha mu ruhame, ku buryo nta gahunda afite yo kurihindura.

Adolf Hitler yagizwe umuyobozi muri Namibia

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .