Dr Caroline Asiimwe yatawe muri yombi mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki 22 Nzeri 2022, nk’uko tubikesha ikinyamakuru Chimpreports.
Bivugwa ko Dr Asiimwe yerekeje i Mombasa yitabiriye inama y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba ibera muri uyu mujyi guhera kuri uyu wa Mbere.
Kugeza ubu inzego z’umutekano zo muri Kenya ntabwo ziratangaza impamvu zataye muri yombi uyu mugore.
Uretse inshingano Dr Asiimwe afite muri EAC asanzwe ari n’umwarimu muri Kaminuza ya Makerere iri mu zikomeye muri Afurika y’Iburasirazuba.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!