00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umudepite yatabaje ibihugu by’inshuti na RDC ngo bibakure mu nzara za ADF

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 19 Ukwakira 2021 saa 09:31
Yasuwe :
0 0

Umudepite witwa Jadot Mangwengwe, yahamagariye ibihugu by’inshuti na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, gutera ingabo mu bitugu iki gihugu mu rugamba rwo kugarura amahoro mu Burasirazuba bwacyo, bwabaye akarima k’abarwanyi ba ADF.

Uyu mudepite yabivuze ku wa 18 Ukwakira ubwo yari i Kinshasa, ashima intambwe yatewe n’Umukuru w’Igihugu mu guhindura ibintu mu Burasirazuba bwa Congo ariko avuga ko hakenewe izindi mbaraga.

Yagize ati “Imyaka irindwi irashize hakorwa ubwicanyi, turashima ubushake bw’Umukuru w’Igihugu ariko turasaba ubufatanye bw’abatuye Isi bose. Isi yabaye Umudugudu. Twebwe abaturage bo mu gace ka Beni, duhora twibaza niba Beni iri mu bigize uyu mudugudu.”

Yakomeje agira ati “ Ni gute twakwicwa mu myaka n’imyaniko Isi yose igakomeza kurebera? Hashize imyaka irindwi batwica. Imibare y’abapfuye iraremereye.”

Depite Mangwengwe agaragaza uburemere bw’ikibazo cy’umutekano muke muri Beni, yasobanuye ko hari imiryango yazimye [ ababyeyi n’abana bose barishwe] kandi ko ubukungu bwahungabanye ku rwego rwo hejuru.

Yavuze hari inzu nyinshi n’imodoka byatwitswe, amasambu akaba atagihingwa, ubworozi butagishoboka ndetse n’imihanda ikaba itakiri nyabagendwa. Ibi ngo bituma ubuzima bugenda burushaho kugorona muri Beni.

Umudepite yasabye ko ikibazo cy'umutekano muke muri Beni cyabonerwa igisubizo, ubuzima bukongera kugaruka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .