00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umudepite yashinje FARDC kurebera imitwe yitwaje intwaro yica abaturage

Yanditswe na IGIHE
Kuya 18 September 2022 saa 01:28
Yasuwe :

Depite Iracan Gratien de Saint-Nicolas wo mu Nteko ishinga amategeko ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yashinje abasirikare b’iki gihugu (FARDC) kurebera amabi yose akomeje gukorwa n’imitwe yitwaje intwaro muri Ituri, aho gutanga ubutabazi bukenewe.

Depite Iracan yandikiye Minisitiri w’Intebe Sama Lukonde, amumenyesha ko abaturage bo muri Ituri barambiwe kandi barakajwe cyane no kuba ingabo zikomeje kurebera imitwe yitwaje intwaro yidegembya mu mujyi wa Bunia no mu zindi teritwari.

Yakomeje ati "Ibice bitandukanye by’amajyepfo, iburasirazuba n’iburengerazuba by’umujyi wa Bunia byigaruriwe n’imitwe yitwaje intwaro yica, isagarira ndetse igasahura abaturage, ntihagire igikorwa n’inzego zacu zishinzwe gusigasira umutekano w’abaturage."

Yatanze urugero ko ku wa 8 Nzeri, abantu 17 bashimuswe inzego z’umutekano zirebera, ntihagira igikorwa.

Yakomeje ati "Kubera ko turi abagabo n’abagore kimwe n’abandi, turabasaba gushaka igisubizo kurambye kuri iki kibazo cy’umutekano gikomeje gufata indi ntera, ahanini bikagirwamo uruhare n’ubufatanye hagati y’imitwe yitwaje intwaro na bamwe mu bagize inzego zacu z’umutekano."

Mu bihe bitandukanye, abagize inzego z’umutekano bakomeje gushinjwa ubufatanye n’imitwe yitwaje intwaro, mu bikorwa biteza umutekano muke, harimo n’ubucukuzi butemewe bw’amabuye y’agaciro.

Raporo iheruka y’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye yemeje imikoranire ya FARDC na FDLR mu guhangana n’umutwe wa M23, ndetse baje no kurasa ku butaka bw’u Rwanda, ibisasu bikomeretsa abaturage ndetse bisenya inzu zabo.

Harimo n’aho umusirikare mukuru wa FARDC yahaye intwaro umutwe wa Mai Mai, bumvikana ko nibamara gutsinda M23 bazazisubiza.

FARDC ishinjwa gukorana n'imitwe yitwaje intwaro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .