00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umudepite yasabye ko abanya-Tanzania binjira muri Zanzibar bajya basabwa pasiporo

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 29 April 2024 saa 10:49
Yasuwe :

Umudepite wo muri Tanzania, Mohamed Said Issa yasabye ko abatuye Tanzania mu gihe bashaka kujya ku kirwa cya Zanzibar, bajya bakwa pasiporo, mu kwirinda ubwinshi bw’abantu bakomeje kuza kuhatura.

Ubusanzwe Zanzibar nk’ikirwa na Tanzania bifatwa nk’igihugu kimwe guhera mu 1964.

Hashize igihe kinini abatuye ibyo bice byombi bahahirana, bakagenderanira nta kindi bitwaje uretse ibyangombwa bisanzwe bya Tanzania.

Icyakora Depite Issa yatangarije The Citizen dukesha iyi nkuru ko hari abantu benshi bakomeje gutura muri Zanzibar ku buryo kuhabona icumbi kuri ubu ari ingorabahizi.

Niho yahereye asaba ko hashyirwaho amabwiriza mashya, umuntu wese uhinjiye atahavuka akagaragaza pasiporo harimo n’abava muri Tanzania yahoze ari Tanganyika.

Ati “Zanzibar yuzuyemo abantu benshi kandi nidukomeza gutya tuzabura aho kuba.”

Imvugo ya Issa yarakaje benshi mu batuye Tanzania, bajya ku mbuga nkoranyambaga baramwibasira bibaza niba aricyo bamutumye mu Nteko kubakorera.

Abanya-Tanzania bagiye muri Zanzibar ntabwo basabwa passport

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .