Mawanda yafunguwe hashingiwe ku cyemezo cy’urukiko rukuru rwa Kampala, nyuma yo gutanga ingwate y’amashilingi ya Uganda miliyoni 35 (miliyoni 12,5 Frw).
Uyu mudepite yatawe muri yombi na Polisi ya Uganda hagati muri Kamena 2024, akekwaho kunyereza amafaranga Leta yageneye ababohoye Uganda, iyanyujije mu ishyirahamwe Buyaka Growers.
Tariki ya 15 Kanama 2024, Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda akaba n’Umuyobozi Mukuru wa PLU, Gen Muhoozi Kainerugaba, yatabarije Depite Mawanda, agaragaza ko gufungwa kwe gukomoka ku rwango afitiye n’abo mu ishyaka NRM riri ku butegetsi.
Yagize ati “Michael Mawanda ni imfungwa ya politiki. Yafunzwe na bamwe mu bamunzwe na politiki ya NRM, bamuziza ‘icyaha gikomeye’ cyo gushyigikira Muhoozi Kainerugaba muri Bushenyi. Kumfasha ni cyo cyaha cyonyine. Murekure Mawanda!”
Gen Muhoozi yavuze ko hari abaminisitiri bakiri mu kazi bamaze imyaka myinshi biba igihugu, ateguza ko abantu bazatobora bavuge mu gihe abarimo Depite Mawanda barengana.
Uyu musirikare yari yasabye se, Perezida Yoweri Museveni, kumva amarira y’abasaba ko akarengane kagirirwa abarimo Mawanda gahagarara.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!