Ibi Minisitiri Gayton McKenzie yabigarutseho ubwo Abagize Inteko Ishinga Amategeko muri Afurika y’Epfo bari mu kiganiro kigaruka byimbitse kuri aba basirikare 14 ba Afurika y’Epfo baheruka gupfira mu Burasirazuba bwa RDC.
Ubwo yahabwaga ijambo, Gayton McKenzie yavuze ko abagize Inteko Ishinga Amategeko n’abandi bayobozi badakwiriye kwicara mu gihe imirambo y’aba basirikare itaragera mu gihugu cyabo.
Yakomeje avuga ko nta buryo ibiganiro nk’ibi byo mu Nteko biba mu gihe iyi mirambo itaragezwa mu gihugu.
Gayton McKenzie yavuze ko gupfusha aba basirikare ari ugusuzugurwa kwa Afurika y’Epfo, asaba ko urubyiruko rwose rwinjizwa mu gisirikare, ndetse hagategurwa ibitero byo kwihorera kuri M23.
Ati “Twarasuzuguwe, twarasuzuguwe, kandi tugomba kwigisha abantu isomo ko iyo wishe Umunya-Afurika y’Epfo hari ingaruka, dufite ikigero cy’ubushomeri mu rubyiruko kiri hejuru ku Isi, mureke dukoreshe aya mahirwe duhamagarire abantu kwiyandikisha, ubundi dufate urubyiruko rwacu turutoze, ariko mu gihe turi kurutoza Mureke tugende twigishe isomo M23, mureke twice bariya batwiciye abasirikare.”
Yakomeje avuga ko “iyi ni intambara, abantu bari gupfa, mu gihe mwe muri hano mwitana amazina y’ibyubahiro, mugende murwane nzaba umwe mu bazinjira mu gisirikare ngo bajye kurwana. Mureke tujye kurwana bya nyabyo, munkurikire.”
Abasirikare ba Afurika y’Epfo baguye muri RDC ni abari mu butumwa bw’Umuryango SADC. Ubuyobozi bw’iki gihugu bwabeshye ko bagiye mu butumwa bwo kubungabunga amahoro, mu gihe boherejwe ku rugamba kurwana.
Ni kenshi M23 yagiye ivuga ko ingabo zifatanyije n’igisirikare cya Congo (FARDC) zizaraswaho mu gihe cyose zizaba zashoje urugamba.
Kugeza ubu imirambo y’aba basirikare 14 itegerejwe muri Afurika y’Epfo kugira ngo ishyingurwe. Ni mu gihe hari bagenzi babo baheze i Goma kuko bagoswe na M23 babura inzira ibasohora muri uyu mujyi.
Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa aherutse guca amarenga ko aba basirikare bashobora gutaha vuba.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!