00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umudepite ari guhigishwa uruhindu nyuma yo kwica arasiye umuntu mu matora

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 10 August 2022 saa 08:44
Yasuwe :

Polisi yo muri Bungoma mu gihugu cya Kenya irimo guhiga bukware Umudepite uhagarariye agace ka Kimilili mu Nteko Ishinga Amategeko, Didmus Wekesa Barasa, aho imukurikiranyeho kwica umuntu wari witabiriye amatora y’Umukuru w’Igihugu.

Ku biro by’itora byo ku ishuri ribanza rya Chebukhwabi mu gace ka Kibingei niho Depite Didmus Barasa yarasiye uwitwa Brian Olunga, umurinzi w’Umuyobozi w’Ishyaka DAP-K Party, Brian Khaemba.

Ubu bugizi bwa nabi bwabaye ahagana Saa Kumi n’Ebyiri z’Umugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 9 Kanama 2022, ku munsi w’amatora y’ugomba gusimbura Perezuda Uhuru Kenyatta.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, Komiseri wa Polisi muri Kimilili, Samuel Kimiti yavuze ko batangiye gushakisha uwo mudepite.

Ati “Turamusaba kwishyikiriza polisi aho aherereye hose. Nihagira umuturage umubona abimenyeshe polisi.”

Amakuru yatangajwe n’Ikinyamakuru Nation dukesha iyi nkuru avuga ko uyu mudepite ashobora kuba yahungiye muri Uganda.

Byagenze bite ngo abarinze ba Depite Didmas barase umuntu?

Amakuru atangazwa na Polisi yo muri Kenya avuga ko Khaemba yari kumwe n’abarinzi be ubwo yageraga ku biro by’itora bya Chebukwabi aje kureba uko amajwi arimo kubarurwa. Aho ngo niho yahuriye na Depite Barasa.

Raporo y’ibanze ivuga ko ubwo Khaemba yari avuye aho, Depite Barasa yamukurikiye amwuka inabi cyane amusaba guhagarara.

Uwatanze amakuru yagize ati “Barasa yamukurikiye ari kumwe n’abagabo bane, abategeka ko batamwemerera [Khaemba] kuva aho hantu ariko umushoferi we witwa Joshua Nasokho yatsa imodoka.”

Icyo gihe ngo nibwo Birasa yahise avanamo imbunda nto ya ‘Pistol’ ashaka kurasa Khaemba ariko isasu rihitana Brian Olunga, umwe mu barinzi b’umunyepolitiki Brian Khaemba.

Inzego zishinzwe umutekano zahise zihagera, Olunga ajyanwa ku Bitaro bya Kimilili ari naho yashiriyemo umwuka.

Depite Didmus Barasa ushinjwa kwica umuntu ari guhigishwa uruhindu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .