Umubiri wa Étienne Tshisekedi ugiye gusubizwa muri RDC

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 21 Gicurasi 2019 saa 02:59
Yasuwe :
0 0

Umubiri wa Étienne Tshisekedi ari na we Se wa Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi, byemejwe ko ugomba gusubizwa i Kinshasa ku wa 30 Gisurasi 2019 nyuma y’imyaka isaga ibiri aguye mu Bubiligi.

Biteganyijwe ko Étienne wabaye umwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa RDC mu gihe kirekire, azashyingurwa mu cyubahiro ku wa 1 Kamena 2019 nk’uko umuvandimwe we Gérard Mulumba yabitangarije JeuneAfrique.

Indege izakura Étienne ku wa 30 Gicurasi 2019, aho aruhukiye mu nzu yabigenewe. Ishyingurwa rye rizabera muri Komini Nsele byitezwe ko rizitabirwa n’abakuru b’ibihugu batandukanye ku butumire bwa Perezida Felix Tshisekedi, hamwe n’abandi bayobozi benshi kurusha abitabiriye irahira rye kuko hari Uhuru Kenyatta gusa.

Étienne Tshisekedi yabaye umwe mu banyapolitiki ba mbere batinyutse kurwanya ubutegetsi bwa Mobutu Sese Seko guhera mu 1980. Yashinze Ishyaka UDPS (Union pour la Démocratie et le Progrès Social), akomeza guhatana ndetse ntiyanavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Laurent-Désiré Kabila wahiritse Mobutu mu 1997.

Étienne yaje no kutavuga rumwe na Joseph Kabila wagiye ku butegetsi mu 2001 nyuma y’urupfu rwa se, ndetse baza guhatana mu matora mu 2011 ariko aratsindwa. Yakomeje kuba imbere mu batavuga rumwe na Kabila kugeza ubwo yashiragamo umwuka ku wa 1 Gashyantare 2017, afite imyaka 84.

Biteganywa ko nyuma yo gushyingurwa mu cyubahiro, Tshisekedi mukuru azubakirwa ikibumbano kizashyirwa hafi y’aho Kabila atuye kuva yava ku butegetsi.

Umubiri wa Étienne Tshisekedi ugiye gusubizwa muri RDC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza