00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umubare w’abasirikare b’u Burundi bishwe na Al-Shabaab ukomeje kutavugwaho rumwe

Yanditswe na IGIHE
Kuya 5 May 2022 saa 08:23
Yasuwe :

Guverinoma y’u Burundi yatangaje ko abasirikare bayo 10 baguye mu gitero umutwe w’iterabwoba wa Al-Shabaab wagabye ku birindiro byabo muri Somalia mu ntangiriro z’iki Cyumweru.

Umuvugizi w’Ingabo z’u Burundi, Floribert Biyereke, yavuze ko uretse aba bapfuye, iki gitero bagabweho kuwa Kabiri tariki 3 Gicurasi 2022 cyanakomerekeje abasirikare 25, mu gihe Al-Shabaab yo yapfushije abarwanyi 20.

Umubare w’abasirikare b’Abarundi baguye muri iki gitero ukomeje gutera urujijo kuko umubare watangajwe na Floribert Biyereke utandukanye n’uwatangajwe n’ibinyamakuru mpuzamahanga birimo n’Ijwi rya Amerika.

Kuwa 4 Gicurasi 2022 iki kinyamakuru cyasohoye inkuru ivuga ko abasirikare b’Abarundi 30 aribo baguye muri iki gitero abandi 20 barakomereka. Ku ikubitiro ngo hahise hapfa 10 mu gihe abandi bapfuye nyuma bitewe n’ibikomere.

Ijwi rya Amerika ryavuze ko aya makuru riyakesha umwe mu bayobozi b’u Burundi utarifuje ko imyirondoro ye ijya hanze.

Iki gitero nicyo gikomeye Al-Shabaab yagabye ku ngabo ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika muri Somali mu myaka irindwi ishize. Kugeza ubu cyamaze kwamaganwa n’abayobozi batandukanye barimo Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye ndetse n’Umuyobozi wa Komisiyo ya AU, Moussa Faki.

Guverinoma y’u Burundi yatangaje ko abasirikare 10 bayo baguye mu gitero umutwe w’iterabwoba wa Al-Shabaab wagabye ku birindiro byabo muri Somalia

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .