Gen Maj Ndaywel asanzwe afite ubwenegihugu bwa RDC n’u Bubiligi, ni na cyo aba banyamategeko bayobowe na Me Innocent Nteziryayo bashingiyeho basaba ko ubutabera bw’u Bubiligi bumukurikirana.
Aba banyamategeko basobanuye ko DEMIAP uyu musirikare abereye umuyobozi, yishe urubozo Umunyamulenge witwa Thomas Ndizeye, bimuviramo urupfu.
Basobanuye ko Gen Maj Ndanywel afite ukuboko gukomeye mu bikorwa bya DEMIAP nk’umuyobozi wayo, kuko ari we utanga amabwiriza y’ibikorerwa muri kasho zayo.
Aba banyamategeko bagaragaje ko hari abandi Banye-Congo benshi bo mu bwoko bw’Abatutsi bakorewe iyicarubozo muri kasho za DEMIAP, basaba Leta y’u Bubiligi kwamagana ibi bikorwa.
Bibukije ko ibikorwa biganisha kuri jenoside bikorerwa Abanyamulenge n’Abatutsi b’Abanye-Congo byagaragajwe n’Umujyanama w’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, ushinzwe gukumira no kurwanya jenoside, Alice Wairimu Nderitu, mu matangazo yasohoye tariki ya 30 Ugushyingo 2022 n’iya 11 Ugushyingo 2024.
Umuryango wa Chérubin Okende wishwe muri Nyakanga 2023 n’umunyapolitiki Franck Diongo uri mu buhungiro na bo baherutse gusaba Ubushinjacyaha bw’u Bubiligi gukurikirana Gen Maj Ndaywel, bamushinja iyicarubozo.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!