Nabugodi w’imyaka 21 waburanye mu cyumweru gishize yemera icyaha, yahamijwe ibyaha biri mu itegeko ryatowe mu 2022 rihana ikoreshwa nabi rya mudasobwa, ukwirakwiza imvugo z’urwango cyangwa ushishikariza abandi kugirira nabi umukuru w’igihugu.
Umucamanza Stellah Amabilis wasomye icyemezo cy’urukiko yavuze ko iki gihano ari nk’akanyafu akubiswe kugira ngo atazongera gutuka abantu yibwira ko ari uburyo bwo gutangaza amakuru.
Ati “Ndatereza ko igihe azaba avuye muri gereza azaba yaramenye ko gutuka no guharabika abandi witwaje ko uri gukora iby’amakuru ari bibi.”
Nabugodi ubu ufungiye muri Gereza ya Kigo, afite uburenganzira bwo kujuririra iki cyemezo bitarenze iminsi 14.
ChimpReort yanditse ko Nabugodi akatiwe igifungo nyuma y’abandi benshi bahamijwe ibyaha byo gukoresha mudasobwa nabi basebya abayobozi bakomeye.
Abo barimo Edward Awebwa w’imyaka 24 wakatiwe igifungo cy’imyaka itandatu ahamijwe ibyaha nk’ibyo byo gutuka Perezida Museveni.
Imiryango iharanira uburenganzira bwa Muntu imaze iminsi igaragaza ko iri tegeko bagenderaho bahana abantu ribangamiye ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo muri Uganda, igasaba ko rivugururwa.
Guverinoma ya Uganda ivuga ko izakomeza gushyira imbaraga mu guca intege abakoresha nabi imbuga nkoranyambaga.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!