Uko uwahamijwe Jenoside yafatiwe muri Uganda ubuyobozi bukamurekura bukamwohereza mu Bubiligi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 1 Kanama 2019 saa 11:13
Yasuwe :
0 0

Uganda kuri uyu wa Gatatu yafashije ushakishwa cyane n’u Rwanda kubera ibyaha bya Jenoside akekwaho, gusubira mu Bubiligi.

The New Times yanditse ko mu bucukumbuzi yakoze yasanze abayobozi ba Uganda barabanje kugira uruhare mu irekurwa rya Anastase Munyandekwe ubwo yari yafatiwe na Polisi Mpuzamahanga (Interpol), i Kampala.

Munyandekwe yageze muri Uganda akoresheje pasiporo y’u Bubiligi muri Mutarama 2019.

Interpol yamufashe igendeye ku mpapuro zo kumuta muri yombi yahawe, gusa abayobozi ba Uganda baritambitse nyuma bamufasha gusubira mu Bubiligi.

Amakuru yizewe ni uko yuririye ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Entebbe mu ijoro ryakeye. Munyandekwe yahamijwe na Gacaca uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, amaze hafi imyaka 12 ku rutonde rw’abo Interpol igomba gufata.

Munyandekwe yavutse mu 1950 mu Kagari ka Mburi, Umurenge wa Rwamweru mu yahoze ari Komini Kinyamakara muri Perefegitura ya Gikongoro. Yari umwe mu bahezanguni bakomeye b’ishyaka MDR-Power.

Yari umuyobozi wa MDR-Power mu yahoze ari Gikongoro ariko mu gihe cya Jenoside yabaga mu Kagari ka Rugunga, Umurenge wa Biryogo muri Kigali.

Yakoze muri Minisiteri y’ubwikorezi n’itumanaho (Minitransco), nk’umuyobozi w’ishami ry’ubushakashatsi n’ikoranabuhanga. Ubuhamya bwakusanyijwe mu maperereza yakorewe mu Murenge wa Biryogo ndetse no mu turere twa Nyamagabe na Nyaruguru, bwerekana ko Munyandekwe yagize uruhare mu bwicanyi.

Yahamijwe gukangurira abantu mu ruhame gukora jenoside aza gukatirwa igifungo cya burundu n’urukiko rwa Gacaca rwa Biryogo. Munyandekwe wamaze guhabwa ubwenegihugu bw’u Bubiligi, yahise ashyirwa ku rutonde rw’abashakishwa na Interpol.

Ibijyanye n’urugendo rwe

Kugeza ubu impamvu zajyanye Munyandekwe muri Uganda ntabwo ziragaragara ariko na mbere yagiye agirira ingendo nyinshi muri iki gihugu nubwo ari ku rutonde rw’abashakishwa.

Amakuru ajyanye n’ingendo ze agaragaza ko yageze ku kibuga cy’indege cya Entebbe, mu rugendo rwe ruheruka kuwa 9 Mutarama 2019 saa 10:31 z’ijoro akoresheje pasiporo y’u Bubiligi No. EN736469. Yari aherutse gusura Kampala kuwa 12 Nzeri 2018, ahava kuwa 28 Ukwakira 2018.

Amakuru yizewe avuga ko mu byumweru bishize, Munyandekwe yatawe muri yombi i Kampala na Interpol, kubera uruhare rwe muri Jenoside mu Rwanda, abayobozi ba Uganda bamurwanaho ararekurwa.

Icyo gihe uwatanze amakuru yavuze ko “Munyandekwe azava i Kampala nk’uko yarwanyweho na mbere”.

Avuga ko hanyuma abayobozi ba Uganda bafashije ukekwaho jenoside kuva mu gihugu gituranyi asubira mu Bubiligi kuwa Gatatu w’iki Cyumweru.

Umusesenguzi uri i Kigali yagize ati “Ni ikimwaro kubona umuntu agenda avuga ko ari umuntu ukunda Afurika hanyuma akoreheza ushinjwa jenoside ku mugabane wa Afurika mu gihugu cy’i Burayi aho gufasha kumugeza mu butabera”.

Akomeza agira ati “Abarokotse Jenoside ndetse n’abayizize ku bw’ibyaha bya Munyandekwe bazatenguhwa n’ibikorwa bya guverinoma ya Museveni”.

Urupapuro rw’ingendo rwa Munyandekwe, The New Times ifite, rwerekana ko yasuye Uganda nibura inshuro esheshatu kuva muri Nyakanga 2011.

Nyuma ya Jenoside, Munyandekwe yakomeje gukorana n’imitwe yakoze Jenoside, akorana bya hafi n’abayobozi bakuru ba FDLR. Uyu mutwe ugizwe n’abahoze ari abasirikare ba Habyarimana (ex-FAR), Interahamwe, n’abandi bagize uruhare muri Jenoside yahitanye abarenga miliyoni.

By’umwihariko, Munyandekwe yabaye umuvugizi wa Murwanashyaka wo muri FDLR mu 2004. Uyu Ignace Murwanashyaka, yaguye mu Budage muri Mata uyu mwaka, yatawe muri yombi mu 2009 urukiko rwo muri iki gihugu rumuhamya ibyaha byinshi bifitanye isano n’ibikorwa bya FDLR muri RDC.

FDLR ni umutwe umaze igihe ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba. Yapfuye agifunzwe.

Nk’uko ubuhamya bwa Straton Musoni bubigaragaza, wabaye Visi Perezida wa FDLR washinjwaga hamwe na Murwanashyaka mu rukiko rwa Stuttgart, Munyandekwe yakuwe ku mwanya w’ubuvugizi nyuma yo kunyereza $29 000 ya FDLR yo kugura imodoka i Bruxelles.

Munyandekwe yashyizwe bwa mbere ku rutonde rw’abashakishwa na Interpol kuwa 9 Ukwakira 2007 kubera ibyaha yakoze hagati ya 6 Mata na 19 Nyakanga 1994.

Amakuru y'ingendo zose Munyandekwe amaze gukorera muri Uganda

Ubwihisho ku bakoze Jenoside

Nk’uko bigaragazwa n’ubushinjacyaha bukuru, Uganda ni kimwe mu bihugu bicumbikiye benshi mu bashakishwa kubera ibyaha bya jenoside. Iki gihugu kandi cyanafashije Ignace Murwanashyaka wa FDLR gukora ingendo binyuranyije n’icyemezo Loni yari yaramufatiye.

Kampala kandi mu minsi ishize yashinjwe gutanga pasiporo ku bashakishwa kubera jenoside ndetse n’abayoboke ba FDLR kugira ngo iborohereze ingendo mu karere.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka, ibihamya byagaragaje ko Guverinoma ya Uganda yahaye pasiporo abayoboke ba RNC barimo; Charlotte Mukankusi, ukuriye dipolomasi muri uwo mutwe.

RNC ni umutwe w’iterabwoba uyobowe na Kayumba Nyamwasa uba muri Afurika y’Epfo, akaba ashakishwa kubera ibyaha yakoze byo gutera za gerenade zahitanye abagera kuri 17 zigakomeretsa abandi amagana mu Mujyi wa Kigali hagati ya 2010 na 2014.

Ubuhamya bw’abayobozi b’imitwe y’iterabwoba batawe muri yombi barimo uwari umuvugizi wa FDLR, Ignace Nkaka, alias LaForge Fils Bazeye n’uwari ukuriye ubutasi, Lt Col Jean Pierre Nsekanabo, bugaragaza ko Uganda ifasha ibiganiro hagati ya RNC, FDLR n’indi mitwe irwanya u Rwanda, igamije kwishyira hamwe ngo iruhungabanye.

Aba bombi bafashwe n’inzego z’umutekano za RDC bavuye mu nama n’abayoboke ba RNC i Kampala. Iyi nama yitabiriwe na Minisitiri muri Uganda, Philemon Mateke.

Raporo ya Loni yasohotse mu Ukuboza umwaka ushize yemeje ko Uganda ari ho haturuka cyane abajya mu mitwe irwanya u Rwanda ibarizwa mu Burasirazuba bwa Congo.

Amagana y’abanyarwanda kandi bafatiwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko ndetse bakorerwa iyicarubozo muri Uganda, ibi byatumye u Rwanda rusaba abaturage barwo kutajyayo kubera ibibazo bahurirayo nabyo by’umutekano.

Angola na RDC muri uku kwezi byasabye gufasha mu biganiro byo kurangiza ibibazo hagati y’u Rwanda na Uganda, ni mu nama yabereye i Luanda.

Inyandiko igaragaza ko yari yafashwe na Interpol

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza