00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uko Abanyafurika babarirwa mu bihumbi bisanze ku rugamba hagati y’u Burusiya na Ukraine

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 1 October 2024 saa 07:34
Yasuwe :

Imyaka ibiri n’amezi arindwi birashize ingabo z’u Burusiya zitangije intambara muri Ukraine. Ni intambara benshi batatekerezaga ko ishobora kumara igihe gito, ariko irakomeje, nta n’icyizere cy’uko izarangira vuba.

Nubwo byitwa ko ari intambara y’Abarusiya n’Abanya-Ukraine, si bo gusa bayirwana kuko buri gihugu cyashatse abahawe izina ry’abakorerabushake, bagifasha gushaka intsinzi.

Uzumva u Burusiya bushinja Abafaransa, Abanyamerika n’abo mu bindi b’ibihugu by’i Burayi gufasha ingabo za Ukraine. Ni ibirego bishingira ku kuba hari abiswe “abakorerabushake” bo mu Burengerazuba bw’Isi bagiye gufasha Ukraine.

Ku rundi ruhande, uzumva Ukraine n’ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi bihamya ko umutwe w’abacancuro wa Wagner ufasha ingabo z’u Burusiya no kwinjiza mu ntambara urubyiruko rwahawe imyitozo y’igihe gito.

Umutwe wa Wagner ufite abarwanyi b’abirabura bahawe izina rya ‘Wagner Noirs’, bakomoka mu bihugu bitandukanye byo ku mugabane wa Afurika.

Kugira ngo aba Banyafurika bagere ku rugamba muri Ukraine, hifashishijwe uburyo butandukanye nk’uko byemezwa n’ikinyamakuru Jeune Afrique mu nkuru y’ubucukumbuzi cyasohoye.

Ni inkuru ishingira ahanini ku buhamya bw’umusore wahawe izina Alain washoboye gutoroka Wagner ubwo abarwanyi b’uyu mutwe bari muri Belarus, bitegura kujya muri Ukraine, ahungira muri kimwe mu bihugu bikoze ku nyanja nto ya Baltique.

Uyu musore ukomoka muri Repubulika ya Centrafrique yasobanuye ko kugira ngo ashobore gucika Wagner, yabanje kunyura mu masambu ndetse n’amashyamba. Ni urugendo rubi rwashoboraga gutwara ubuzima bwe.

Alain yasobanuye ko yafungiwe i Bangui muri Centrafrique azize akagambane k’uwamubeshyeye ko yibye moto. Ngo ubwo yari muri kasho, Umurusiya ukorera Wagner yamusanzeyo, amusezeranya kumufunguza, ariko na we akemera kuhya mu myitozo y’abarinda umutekano.

Uyu musore ngo yibwiraga ko uyu Murusiya ari nka Malayika Murinzi we, yemera icyifuzo cye, ajyana mu myitozo mu Burusiya. Ni uko yisanze yageze muri uyu mutwe w’abacancuro.

Yasobanuye ko ubwo yari amaze gucika Wagner, abarwanyi b’uyu mutwe bamwandikiye, bamumenyesha ko bazamushakisha bakamwica. Ngo baramubwiye ngo “Wa bwoko bw’imbwa we, tuzaguhiga. Aho wagiye hose, tuzakwica.”

Iki kinyamakuru cyasobanuye ko kugira ngo uyu musore ahe abanyamakuru bacyo amakuru arambuye byagoranye, kuko yabanje gukeka ko ari abarwanyi ba Wagner biyoberanyije.

Na we nyuma yo kubizera yabasobanuriye ishingiro ry’impungenge yari afite, ati “Abantu bo muri Wagner bahiga abatorotse, babanje kwiyoberanya, bigize abanyamakuru.”

Si Alain gusa winjiye muri Wagner kuko hari undi ukomoka muri Côte d’Ivoire wahawe izina rya Richard. Uyu na we yasezeranyijwe umushahara w’Amayero 1500 kugira ngo yinjiremo, ariko ngo ntayo yahawe.

Richard yasobanuye ko yatojwe kurwanisha imbunda nini zizwi nka ‘Artilleries’, kimwe na mugenzi we ukomoka muri Nigeria wahawe izina rya Joseph.

Joseph we wamaze imyaka umunani mu Burusiya, aho yari yaragiye kwiga muri kaminuza. Yumvikanye mu binyamakuru byo muri iki gihugu yishimira kuba arwanira muri Ukraine.

Uyu musore yagaragaje ko kurwanira u Burusiya ari nko kurwanira igihugu cye, kandi ko Abarusiya ari abavandimwe be. Ni umwe mu bo Leta y’u Burusiya yifashisha nk’urugero rukururira urundi rubyiruko rw’Abanyafurika muri iyi ntambara.

Joël wo muri Centrafrique na we yinjiye Moscow nyuma yo kugirana ikiganiro na Wagner binyuze kuri Tiktok, kuko yari yijejwe amafaranga menshi. Kugira ngo agere i Moscow ngo igihugu cyabo cyabigizemo uruhare.

Umunya-Nigeria wiga mu Burusiya wahawe izina rya Emmanuel, yagaragaje ko we yanze kwiyunga kuri Wagner, gusa ngo abashinzwe umutekano b’i Moscow bahora babakangisha ko nibakomeza kwinangira, bazabambura ‘buruse’.

Emmanuel yasobanuye ko abayobozi muri kaminuza bababwira ko bagenzi babo barwanira muri Ukraine bagize amahitamo meza, kandi ko binjiza amafaranga menshi.

Bamwe biyemeza kurwanya iki gitutu nka Emmanuel ariko hari abava ku izima, kimwe n’abahitamo guhunga u Burusiya.

Ubwo intambara yo muri Ukraine yatangiraga, u Burusiya bwashyize ibiro byinshi hirya no hino byo kwakira abimukira bashaka kujya ku rugamba biganjemo abo muri Afurika. Ababarirwa mu bihumbi barakiriwe, baratozwa.

Bimwe muri ibi biro ni ibya Sakhatovo biri mu bilometero 70 mu Majyepfo y’Uburengerazuha bwa Moscow, gusa ngo abimukira badashaka kujya kwiyandisha, babwirwa ko bazirukanwa cyangwa bagafungwa.

Uretse kuba hari abakurwa muri Afurika no muri za kaminuza, hari n’abakurwa muri za gereza zitandukanye, aho bafungiwe ibyaha byiganjemo ibyo gucuruza cyangwa gukoresha ibiyobyabwenge. Basezeranyijwe ko nibatsinda, batazongera gufungwa.

Iki cyemezo cyashingiye ku biganiro Yevgeny Prigozhin wayoboraga Wagner yagiranye na Minisiteri y’Ingabo y’u Burusiya. Perezida Vladimir Putin na we yaragishyigikiye.

Koman wari umushoferi muri Cote D’Ivoire yagiye mu Burusiya, afungwa akekwaho gucuruza ibiyobyabwenge. Mu 2022 yarafunguwe, yinjizwa muri Wagner. Yarwaniye muri Bakhmut kimwe na Nathan ukomoka muri Zambia.

Nathan na we yafunzwe imyaka ibiri mbere yo kwinjizwa muri Wagner, kimwe na Nemes wo muri Tanzania. Bapfuye mu gihe basabaga kurekurwa. Imibiri yabo yacyuwe mu bihugu byabo ariko nta ndishyi bahawe.

Muri gereza zo mu Burusiya hafungiwe abantu barenga 200.000 ariko ntabwo umubare ufututse w’Abanyafurika bakuwemo bakajya kurwanira Wagner uzwi.

Inzego z’ubutasi zo mu burengerazuba bw’Isi zivuga ko abagera mu 50.000 bajyanwe n’u Burusiya ku rugamba muri Ukraine hagati ya 2022 na 2023.

Bamwe mu Banyafurika bahisemo kurwanira u Burusiya ku bushake, abandi barahatirizwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .