00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uhuru Kenyatta yagiye kuganira na Perezida Ndayishimiye ku ntambara ya RDC

Yanditswe na IGIHE
Kuya 4 Ugushyingo 2022 saa 04:48
Yasuwe :

Uhuru Kenyatta wabaye Perezida wa Kenya aherekejwe n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), Dr Peter Mutuku Mathuki, bageze i Bujumbura mu Burundi aho bagiye kuganira na Perezida Evariste Ndayishimiye ku ntambara iri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Burundi byatangaje ko Kenyatta yakiriwe ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Melchior Ndadaye na Minisitiri Ezechiel Nibigira ushinzwe EAC.

Muri Kanama uyu mwaka nibwo Uhuru Kenyatta uherutse kurangiza manda ebyiri ari Perezida wa Kenya yagizwe umuhuza mu bibazo bya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, aho umutwe wa M23 ukomeje kwigarurira ibice bitandukanye byo muri Kivu y’Amajyaruguru.

Ni akazi gakomeye kuko bimusaba gukora ku buryo ikibazo cy’imitwe y’abarwanyi igera ku 130 imaze igihe yarazengereje abatuye u Burasirazuba bwa RDC ihacika bityo aka Karere kagatekana.

Indi ngingo izatuma arara amajoro ni ugukora k’uburyo umubano hagati y’ibihugu bituranye na RDC ndetse n’abayobozi b’iki gihugu wongera kuba mwiza. Aha hagarukwa ku buryo RDC ikomeje kwijundika u Rwanda ko rutera inkunga umutwe wa M23.

Kenyatta yageze mu Burundi kuri uyu wa Gatanu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .