00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uhuru Kenyatta ntahuza na Leta ya Kenya ku mushahara n’imodoka yemerewe

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 11 June 2024 saa 09:25
Yasuwe :

Uhuru Kenyatta wabaye Perezida wa Kenya yagaragaje ko Leta iyobowe na Perezida William Samoei Ruto yamuhaye bike mu byo yari yaremerewe n’amategeko nk’uwabaye Umukuru w’Igihugu.

Uhuru yashyikirije Perezida Ruto ububasha tariki ya 13 Nzeri 2022, mu muhango wo kurahira wabereye muri sitade mpuzamahanga ya Kasarani, i Nairobi. Yamushyikirije ibiro n’ibindi byangombwa bikenerwa n’Umukuru w’Igihugu, keretse imodoka.

Umuvugizi wa Uhuru, Kanze Dena Mararo, kuri uyu wa 10 Kamena 2024 yatangaje ko Leta ya Kenya yanze kwishyura ibiro bye biherereye muri Uhuru Kenyatta Institute i Nairobi, kandi ngo ntiyigeze inamuha amafaranga yose yo mu ngengo y’imari y’imyaka ibiri.

Yagize ati “Muri uyu mwaka w’ingengo y’imari wa 2023/2024 uzarangira mu byumweru bike, ingengo y’imari yagenewe ibi biro ni miliyoni 503 z’amashilingi. Ugiye kurangira ibi biro bidahawe amafaranga byateganyirijwe. Igiteranyo cy’amafaranga y’imyaka ibiri y’ingengo y’imari tutahawe kigera kuri miliyari 1 y’amashilingi.”

Kanze Dena yasobanuye ko kuva Uhuru yava ku butegetsi, akoresha imodoka zishaje yasohokanye mu biro by’Umukuru w’Igihugu zirimo za Toyota Land Cruiser, Mercedes Benz na Range Rover, kandi ngo na zo Leta ntizishyurira peteroli kuva muri Werurwe 2023. Ni mu gihe ngo yari yaremerewe guhabwa inshya, ariko amaso ahera mu kirere.

Umuvugizi wa guverinoma ya Kenya, Isaac Mwaura, kuri uyu wa 10 Kamena yatangaje ko Uhuru yahawe imodoka 14 kandi ko, bitandukanye n’ibyo Kanze Dena yavuze, zidashaje kuko harimo izakozwe mu 2020, 2021 na 2022.

Yagize ati “Izi modoka zishyirirwamo amavuta ku biro by’Umukuru w’Igihugu, ni na ho zikanikirwa. Bavuze ko amakarita ya peteroli yafunzwe, ariko amakuru agaragaza ko hakoreshwa Master Card y’ibiro by’Umukuru w’Igihugu. Bigaragara ko ziheruka gushyizwemo peteroli tariki ya 15 Gicurasi 2024.”

Icyakoze ngo Uhuru we yifuzaga imodoka zifite agaciro ka miliyoni 140 z’amashilingi, zirimo Range Rover Vogue ya miliyoni 51,3 z’amashilingi, Mercedes Benz S500 ya miliyoni 66,4, Toyota Land Cruiser ZX-VXRK6 ya miliyoni 22,5 na Toyota Fortuner ya miliyoni 10,6.

Mwaura yatangaje ko mu mwaka wa 2012/2013, Leta yaguze ibiro by’uwahoze ari Perezida biherereye mu gace ka Nyari kandi ko ari byo Mwai Kibaki yabayemo imyaka icyenda. Gusa ngo Uhuru yanze kubikoreramo, ahitamo kujya mu nyubako ze, asaba ko ari zo zakwishyurwa.

Umuvugizi wa guverinoma yagaragaje ko kwishyura inyubako ya Uhuru ngo ibe ibiro bye bitemewe n’amategeko agenga amasoko, kuko ukodesha adashobora kuba ukodeshwa mu wundi mwanya. Ati “Ntabwo guverinoma yakwishora muri uku guhirimbanira inyungu.”

Yasobanuye ko Uhuru yishyurwa umushahara we kandi ko n’abakorera mu biro bye na bo bishyurwa na Leta.

Kanze Dena yatangaje ko Leta itagiha Uhuru Kenyatta amafaranga yemerewe nk'uwayoboye Kenya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .