00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uganda yokejwe igitutu; Perezida wa Tunisie yagereranyijwe n’umwicanyi: Amwe mu makuru kuri Afurika

Yanditswe na IGIHE
Kuya 4 June 2022 saa 01:44
Yasuwe :

Imiterere mibi y’icyambu cya Jinja na Port Bell muri Uganda na politiki ijenjetse y’ubwikorezi bwo mu mazi hamwe n’idindira ry’umushinga w’icyambu cya Bukasa biri mu bikomeje gukoma mu nkokora ingamba z’akarere zo kubyaza umusaruro amahirwe y’ubucuruzi agera kuri miliyari 60 z’amadolari ya Amerika mu Kiyaga cya Victoria.

Kenya na Tanzania biri gushyira igitutu kuri Uganda ngo yihutishe ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga y’ibyambu ku ruhande rwayo.

Icyambu cya Port Bell, gifite ubushobozi bwo kunyuzwaho toni 2000 ariko nta bikorwa byo gutwara imizigo ndetse abacuruzi n’abashoferi binubira ko bibasaba iminsi myinshi bapakira cyangwa bapakurura kubera ubuke bw’ibikorwaremezo byabugenewe.

Urumuri ku cyambu ngo ntiruhagije bituma ibikorwa bya nijoro bigorana kuko nta mashini zitanga amashanyarazi zishobora kwitabazwa mu gihe bibaye ngombwa.

Umuyobozi w’icyambu cya Kisumu muri Kenya, Captain William Ruto, yabwiye The Eastafrican ko inshuro nyinshi imizigo yerekezwa ku byambu by’akarere itinzwa ku cyambu cya Port Bell bityo ko abohereza n’abakura ibicuruzwa mu mahanga bakeneye ko ibikorwa binozwa.

Ahagenewe ibikorwa byo gusana amato ntihakoreshwa ndetse imbuga zigenewe ibikorwa byo gupakira no gupakurura ni nto.

Iyi nkuru ikomeza ivuga ko imikorere idahwitse ku byambu bya Uganda yateje impungenge akarere, byatumye umwaka ushize ubutegetsi bwa Kenya buhitamo gusana icyambu cya Kisumu mu rwego rwo gushaka igisubizo cy’ubwikorezi mu karere.

Icyambu cya Kisumu ni kimwe mu bikorwaremezo bya Afurika y’Iburasirazuba gifite ubushobozi bwo gufasha mu bikorwa by’ubucuruzi bya miliyari 60 z’amadolari ya Amerika ku mwaka ariko kuri ubu cyinjiriza 10% ibihugu bitatu byo muri EAC.

Kenya imaze igihe isaba ibindi bihugu by’umwihariko Uganda kugira ngo igire uruhare mu ishyirwa mu bikorwa ry’uyu mushinga ku ruhande rwayo mu korohereza no kwihutisha urujya n’uruza rw’ibicuruzwa by’umwihariko ibikomoka kuri peteroli mu karere k’ibiyaga bigari no muri Sudani y’Epfo.

Uganda yasabwe gukemura ibibazo bibangamiye ubwikorezi bwo mu mazi mu karere

Kenya yohereje muri Senegal ibipimo by’abakekwaho ‘monkeypox’

Ibipimo by’abantu bakekwaho kuba baranduye virusi y’ubushita bw’inkende (monkeypox) muri Kenya, byoherejwe muri laboratwari muri Senegal kugira ngo bisuzumwe.

Minisiteri y’Ubuzima muri Kenya yatangaje kuri uyu wa Gatanu ko ibipimo by’ibanze bigomba kujyanwa gupimirwa muri Senegal bitewe n’uko ubushobozi bwayo bwo gupima ari buke.

Iyi minisiteri yavuze ko ba nyirabyo nibigaragara ko banduye izahita ishakisha ingengo y’imari yo kugura ibikoresho byo gupima iyi ndwara kandi ko nta gikuba kiracika.

Mu bimenyetso abanduye iyi ndwara bagaragaza harimo guhinda umuriro, kugira umunaniro ushobora kumara ibyumweru biri hagati ya bibiri na bine. Abo indwara itaragiraho ubukana bagaragaza ubuheri mu maso cyangwa ku biganza bigera aho bigakwira umubiri wose.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, OMS, ritangaza ko ibihugu birindwi bya Afurika bimaze gutangaza ko abantu 1392 baketsweho monkeypox na 44 byemejwe ko bayanduye.

Ibyo bihugu ni Cameroun, Centrafrique, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Liberia, Nigeria, Repubulika ya Congo na Sierra Leone.

Kenya yavuze ko nta bushobozi ifite bwo gupima virusi ya monkeypox

Nigeria: Moto zisaga 2000 zitwara abagenzi zashwanyagujwe nyuma yo gufatirwa mu makosa

Moto zitwara abagenzi muri Nigeria zabyinagiwe n’imashini nyuma y’aho zifashwe zitubahirije amabwiriza azibuza gukorera mu Murwa Mukuru, Lagos.

Amabwiriza yo kubuza moto gukorera mu Mujyi wa Lagos cyatangiye gushyirwa mu bikorwa ku wa 1 Kamena 2022.

Uyu mwanzuro washimwe na benshi barimo abaturage bavuga ko abamotari bitwara nabi mu muhanda. Ureba ibice bigera kuri bitandatu birimo Eti-Osa, Ikeja, Surulere, Lagos Island, Lagos Mainland na Apapa.

Hifashishijwe imashini mu guhonyora moto zafashwe zarenze ku mabwiriza azibuza gukandagira mu Mujyi wa Lagos muri Nigeria

Tunisie: Abacamanza bagereranyije igikorwa cya Perezida cyo kwirukana abacamanza n’ubwicanyi

Ihuriro ry’abacamanza muri Tunisie ryatangaje ko icyemezo cya Perezida cyo kwirukana abacamanza barenga 50 ari nk’ubwicanyi ndetse rihamagarira abatavuga rumwe n’ubutegetsi kucyamagana.

Perezida Kais Saied yirukanye abacamanza 57 ku wa Gatatu w’iki cyumweru abashinja ruswa no gukingira ikibaba imitwe y’iterabwoba.

Iri huriro ry’abacamanza ryavuze ko Perezida agamije gushyira igitutu ku bucamanza no gushaka imyamya ashyiramo abamushyigikiye.

Igikorwa cyo kwirukana abacamanza cyakozwe na Perezida wa Tunisie cyagereranyijwe n'ubwicanyi

Abasirikare 11 mu ngabo za Uganda bakomerekeye mu mpanuka

Abasirikare 11 bo mu ngabo za Uganda bajyanywe mu bitaro nyuma y’impanuka y’imodoka bagiriye mu karere ka Nabilatuk, kuri uyu wa Gatanu, tariki 3 Kamena 2022.

Aho impanuka yabereye ni ku birometero bitandatu uvuye mu Mujyi wa Moroto.

Mu bakomeretse harimo Col. Godfrey Kayondo, umuyobozi wa batayo ya 409 nk’uko Daily Monitor yabitangaje.

Abasirikare batandatu bakomeretse bikomeye naho batanu bakomeretse byoroheje.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .