Abanyamakuru birukanywe ku butaka bw’iki gihugu ni Lily Martin na J F Bisson.
Margaret Evans ukorana n’aba banyamakuru, abinyujije kuri Twitter yavuze ko aba bagenzi be babanje gufungirwa muri Uganda mbere y’uko ku wa Gatanu burizwa indege ibakura muri iki gihugu.
Yagize ati “Guverinoma ya Uganda yatangiye gukumira abagenzura amatora yo muri Mutarama baturutse hanze. Twirukanywe ku wa Gatanu nubwo twari dufite ibyangombwa byemewe by’itangazamakuru.”
Uyu mugore ubutumwa bwe yabuherekesheje ifoto ya bagenzi be babiri avuga ko babanje gufungwa amasaha 10 mbere y’uko bashyirwa mu ndege ibasubiza iwabo.
Umuvugizi wa Guverinoma ya Uganda, Ofwono Opondo, na we abinyujije kuri Twitter yahise avuga ko iki gihugu gifite uburenganzira bwo kwakira abanyamahanga barimo n’abanyamakuru.
Ati "Ese mu byukuri dukeneye ko mugenzura uburyo amatora yacu akorwa kugira ngo afatwe nk’ayanyuze mu mucyo? Uganda ifite ububasha bwose ku kwemera kwakira abanyamahanga barimo n’abanyamakuru. Ukomeze ugubwe neza aho uherereye."
Aba banyamakuru bari bamaze igihe muri Uganda aho bagiye batara amakuru atandukanye ajyanye n’ukwiyamamaza kw’abakandida biyamamariza kuyobora iki gihugu, gusa yaba guverinoma ya Uganda n’igitangazamakuru bakorera nta n’umwe uratangaza impamvu yatumye birukanwa ku butaka bw’iki gihugu.
Do we really need you to scrutinise our electoral process to qualify as credible😩 Uganda reserves the right to admit foreign persons including journalists. Good stay where you are🤕 https://t.co/btmrhpSsDD
— Ofwono Opondo P'Odel (@OfwonoOpondo) November 30, 2020

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!