Minisitiri w’ikoranabuhanga muri Uganda, Dr Chris Baryomunsi, yatangaje ko hazanabaho amahugurwa ku bagize Inteko Ishinga Amategeko, abagize guverinoma n’itangazamakuru ku ikoreshwa ry’Igiswahili.
Uganda iteye iyi ntambwe nyuma y’uko Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe wemeje Igiswahili nka rumwe mu ndimi zawo zikoreshwa mu kazi. Ni nyuma kandi y’uko kuwa 23 Ugushyingo 2021, Umuryango w’Abibumbye wemeje ko tariki 7 Nyakanga ari umunsi mpuzamahanga wahariwe Igiswahili.
Mu 2017 ikigo gishinzwe integanyanyigisho muri Uganda cyasohoye integanyanyigisho y’Igiswahili mu mashuri yisumbuye ndetse gitangira kwigishwa nk’uko Icyongereza cyigishwa.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ubumenyi, uburezi n’umuco (UNESCO), ryemeje ko Igiswahili ari ururimi ruvugwa n’abarenga miliyoni 200 ku Isi. Ruvugwa cyane mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba ndetse cyakwiriye no mu bindi bice bya Afurika nk’iy’Amajyepfo.
Igiswahili kandi cyigishwa muri za Kaminuza hirya no hino ku Isi harimo izo mu Bushinwa, mu gihe muri Leta zunze Ubumwe za Amerika hari kaminuza zibarirwa mu 100 zitanga amasomo y’Igiswahili harimo na Kaminuza ya Havard.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!