Uganda yategetse abafashe udukingirizo twangiritse kudusubiza

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 19 Ugushyingo 2019 saa 03:00
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi muri Uganda bwasabye abantu bafashe udukingirizo twakwirakwijwe n’umuryango utegamiye kuri Leta, Marie Stopes Uganda, kudusubiza kuko byagaragaye ko dufite ibibazo.

Umuyobozi wa Marie Stopes, Dr Carole Sekimpi yavuze ko udukingirizo twa Life Guard baherutse gutanga twari dufite ikibazo.

Yagize ati “Ubusanzwe ubwoko bwa Life Guard bubanza gukorerwa isuzuma rikomeye ariko ku bw’amahirwe make ubwoko bubiri bushya ntabwo bwabashije kuzuza ubuziranenge busabwa.”

Sekimpi yavuze ko udukingirizo byagaragaye ko dufite ibibazo tugeze kuri miliyoni enye.

Ikigo gishinzwe imiti muri Uganda cyatangaje ko ubwoko bubiri bw’udukingirizo bwagaragaje ko bufite imyenge n’utuntu dushobora gutuma duturika.

Victoria Mbasa umwe mu bakora muri icyo kigo yagize ati “Tubahaye ibyumweru bibiri byo kuba mwasabye abatuguze kutugarura.”

Ikinyamakuru Daily Monitor cyatangaje ko Uganda ikenera udukingirizo miliyoni 800 mu rwego rwo kwirinda inda zitateganyijwe, Sida n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Udukingirizo twa Life Guard byagaragaye ko dufite ibibazo tugeze kuri miliyoni enye.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza