00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uganda yatangiye kwishyura ibihano yaciwe n’Urukiko Mpuzamahanga ku bw’ibikorwa by’ingabo zayo muri RDC

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 10 September 2022 saa 09:28
Yasuwe :

Leta ya Uganda yatangiye gushyira mu bikorwa icyemezo cy’Urukiko Mpuzamahanga rw’Umuryango w’Abibumbye, ICJ, rwayitegetse kwishyura Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo miliyoni 325$ (arenga miliyari 337 Frw).

Ni amafaranga Uganda yaciwe kubera uruhare ingabo zayo, zagize mu ntambara yabaye muri iki gihugu kuva 1998 kugeza 2003.

Mu Nama y’Abaminisitiri yabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 9 Nzeri 2022, iyobowe na Perezida Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo, Guverinoma yatangaje ko icyiciro cya mbere cy’ayo mafaranga cyamaze kwishyurwa.

Imyanzuro y’iyi nama yasomwe na Minisitiri w’Itumanaho akaba n’Umuvugizi wa Guverinoma ya RDC, Patrick Muyaya Katembwe. Harimo ugira uti “Uganda yatangiye gushyira mu bikorwa icyemezo cy’Urukiko rwa ICJ cyo kwishyura miliyoni nyinshi z’amadorali ya Amerika.”

Muyaya wasomeraga iyi myanzuro kuri Televiziyo y’Igihugu, yavuze ko kugeza ubu igice cya mbere cy’aya mafaranga cyishyuwe tariki 1 Nzeri 2022 bikaba biteganyijwe ko Uganda izajya yishyura mu byiciro.

Amakuru atangazwa na Leta ya Kinshasa avuga ko izo miliyoni 325 z’amadolari zizishyurwa mu byiciro bitanu. Ni ukuvuga ko buri cyiciro Uganda izajya yishyura miliyoni 65.

Imiterere y’ikibazo

Mu iburanisha Urukiko rwa ICJ rwagiye rugaragaza ko hagati ya 1998-2003, Uganda yari yarigaruriye Intara ya Ituri yo mu Burasirazuba bwa Congo ndetse ingabo z’iki gihugu zigafasha imitwe y’inyeshyamba muri iyi ntambara yarangiye ihitanye abarenga miliyoni eshanu.

Aya mafaranga urukiko rwemeje ko Uganda izishyura Congo, ni make ku yo RDC yari yasabye agera kuri miliyari 11 z’amadolari ya Amerika, gusa urukiko rwagaragaje ko nta bimenyetso bifatika iki gihugu gifite cy’ibyangijwe bingana n’ako kayabo cyasabye kwishyurwa.

Iki kirego cyatanzwe muri ICJ bwa mbere mu 1999, nyuma y’imyaka itandatu RDC yemeza ko Uganda yishe amategeko mpuzamanga kuko yigaruriye intara y’ikindi gihugu ndetse ingabo zayo zikahashinga ibirindiro.

Icyo gihe ICJ yasabye ibihugu byombi kuganira bikumvikana ku ndishyi Uganda izishyura Congo ariko iki gihugu cyasubiye mu rukiko kivuga ko kumvikana byanze ndetse n’ibiganiro byahagaze.

Muri Gashyantare 2022 ni bwo ICJ yafashe umwanzuro ntakuka ku kibazo cy’ibi bihugu byombi ndetse nta kujurira kuzabaho.

basirikare ba Uganda ubwo bari ku Kibuga cy'indege cya Gbadolite mu Majyaruguru ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .