Mu mpera z’icyumeru gishize nibwo Umuryango w’Abibumbye ndetse na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, baburiye Uganda bayisaba kuryamira amajanja kuko ishobora kugabwaho igitero n’abagizi ba nabi.
Ambasade ya Amerika muri iki gihugu yatangaje ko ifite amakuru ko hari ibyago byinshi ko Kampala yagabwaho ibitero by’iterabwoba.
Yaburiye abaturage b’Abanyamerika bari yo kwirinda kujya mu bice rusange birimo amasoko, amashuri, insengero n’ahantu hakunze gusurwa n’abakerarugendo.
Polisi ya Uganda itangaza ko ayo makuru atari mashya kuri yo kandi ko ihora yiteguye ariko igasaba abaturage bayo kurushaho kuba maso.
Umuvugizi wa Polisi ya Uganda, ACP Kituuma Rusoke, yavuze ko “Ni byo koko hari iterambwoba gusa ryahozeho. Kuba Uganda iri ku isonga mu kurwanya iterambwoba ni ngombwa ko duhora twiteguye.”
Ati “Abantu bagomba guhora bari maso bitabaye ibyo bazagira ibibazo.”
Magingo aya igisirikare na igipolisi byahurije hamwe imbaraga mu bikorwa byo gucunga umutekano mu Mujyi wa Kampala. Ibice bimwe na bimwe byari bisanzwe bicungirwa umutekano n’ibigo by’igenga ubu biri kugenzurwa n’izi nzego ziri no kwifashisha imbwa zisaka.
Umuvugizi w’Igisirikare cya Uganda, Brig. Gen. Felix Kulayigye, yabwiye itangazamakuru ko ibi bitero bivugwa na Amerika ari ibishobora kugabwa n’Umutwe w’iterabwoba wa Al Shabaab.
Yasabye abaturage ba Uganda kutagira ubwoba kuko ari byo umwanzi ashaka, abasaba gukomeza gufatanya n’inzego z’umutekano.
Brig. Gen. Felix Kulayigye, yavuze ko uyu muburo utazatuma ibikorwa bya buri munsi muri Kampala bihagarara cyangwa ngo hagire ibifungwa.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!