Mu ntangiriro z’iki cyumweru nibwo mu kinyamakuru cyo muri Uganda Daily Monitor no mu cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, The Wall Street Journal hatangiye gucicikana amakuru avuga Perezida Museveni n’abantu be ba hafi bakingiwe COVID-19.
Mu kiganiro Minisitiri w’Ubuzima muri Uganda, Jane Ruth Aceng yagiranye n’itangazamakuru ku wa 23 Gashyantare, yahakanye aya makuru avuga Perezida Museveni atigeze akingirwa COVID-19.
Ati “Ndashaka gusobanura neza ko yaba Perezida Museveni cyangwa abantu be ba hafi nta n’umwe wigeze akingirwa COVID-19 nk’uko byatangajwe na Daily Monitor na The Wall Street Journal.”
Daily Monitor yavugaga ko Perezida Museveni yakingiwe hakoreshejwe urukingo rw’Abashinwa rwakozwe na Sinopharm, ikemeza ko bidakwiye ko yakingirwa mu gihe abakora mu nzego z’ubuzima n’abandi bashobora kwibasirwa cyane na COVID-19 batarakingirwa.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!