00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uganda yashinjwe gufasha M23 ku rugamba

Yanditswe na IGIHE
Kuya 22 Ugushyingo 2022 saa 02:46
Yasuwe :

Mu gihe ibihugu by’akarere bikomeje kohereza Ingabo muri Repubulkika Iharanira Demokarasi ya Congo, Uganda igiye koherezayo abasirikare 1000 gusa Umuryango uharanira ubutabera muri RDC (ACAJ) wamaganye ingabo z’iki gihugu, uzishinja ko zirimo gufasha umwanzi ku rugamba.

Uyu muryango ushinja Ingabo za Uganda ko zirimo kurwana ku ruhande rwa M23, ku buryo zidakwiye kongerwa mu basirikare b’akarere bitezweho guhosha iyi ntambara.

Ni ibirego kandi bimaze iminsi bishinjwa u Rwanda, ku buryo byarangiye rutohereje abasirikare mu mutwe w’ingabo w’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.

Umuyobozi wa ACAJ, Georges Kapiamba, yabwiye ikinyamakuru Actualite ati "Dufite ubuhamya bwinshi cyane bwizewe bugaragaza ko ingabo za Uganda zifatanya ndetse zigaha inkunga ikomeye umutwe wa M23 mu buryo bw’intwaro, ubutasi n’uburyo bw’ibikoresho."

"Ni ukuvuga ko ari inkunga yatumye M23 ibasha kwigarurira uduce ifite uyu munsi no gukora ibyaha bitandukanye."

Hagati aho, Uganda ifite abasirikare benshi muri RDC, bafatanya n’ingabo za Leta y’icyo gihugu mu kurwanya umutwe wa ADF, binyuze mu cyiswe Operation Shujaa. Zikorera muri teritwari za Beni na Irumu guhera mu Ukuboza 2021.

Ku rundi ruhande, u Burundi bwafashe ibirindiro muri Kivu y’Amajyepfo, mu gihe Kenya yemeye kohereza abasirikare 900 i Goma.

ACAJ ivuga ko kimwe n’indi miryago, aho kwiringira ingabo z’amahanga, ikwiye kubanza kongerera ubushobozi FARDC.

Yakomeje ati "Abanyamahanga ntacyo baturusha, ni twe twenyine tugomba kuyobora uburyo bwo kwirinda no kwirwanaho ubwacu. Mbese, guverinoma ifite inshingano zo gukoresha uburyo bwose mu kuzamura ubushobozi bwa FARDC kugira ngo ishwanyuze M23 n’imitwe yitwaje intwaro ikorera mu burasirazuba bwa RDC."

Hashize iminsi ingabo za Uganda zishinjwa gufasha M23.

Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Christophe Mboso, aheruka kubivugira ku ka rubanda, ko Uganda ikwiye kubarwa mu bateye RDC.

Icyakora, Umuvugizi wa Guverinoma ya RDC, Patrick Muyaya, we yavuze ko harimo gukorwa iperereza, hagenzurwa niba hari uruhare Uganda yaba ifite muri iyi ntambara yatumye M23 ifata ibice bya Bunagana hafi ya Uganda, Rutshuru na Nyiragongo, ndetse hari ubwoba ko ishobora gufata Umujyi wa Goma.

FARDC isanzwe ifatanya na UPDF mu kurwanya imitwe yitwaje intwaro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .