Uganda yashinje Amerika kuyivangira mu matora

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 19 Mutarama 2021 saa 12:52
Yasuwe :
0 0

Leta ya Uganda yashinje Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuyivangira muri politike by’umwihariko mu bijyanye n’amatora y’umukuru w’igihugu aherutse kuba.

Leta Uganda itangaje ibi nyuma y’uko Ambasaderi wa Amerika muri iki gihugu, Natalie Brown agerageje kujya mu rugo rwa Robert Kyagulanyi utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Yoweri Kaguta Museveni ariko agakumirwa n’inzego z’umutekano.

Umuvugizi wa Guverinoma ya Uganda, Ofwono Opondo yabwiye Ibiro ntaramakuru by’Abongereza ko iki gikorwa cya Natalie Brown kigaragaza ubushake bw’igihugu cye mu kwivanga mu matora ya Uganda.

Ati "Ibyo yagiye agerageza gukora ni ukwivanga muri politike ya Uganda by’umwihariko amatora, agamije kwangiza amatora yacu n’ugushaka kw’abaturage."

Uretse kuba Ambasaderi Natalie Brown yaragerageje gusura Robert Kyagulanyi kuri ubu utemerewe gusohoka iwe, ku wa 18 Mutarama Amerika yanasohoye inyandiko isaba ko hakorwa iperereza ku manyanga n’urugomo bivugwa mu matora ya Uganda.

Aya matora yabaye ku wa 14 Mutarama yasize Perezida Museveni atorowe kongera kuyobora Uganda muri manda ye ya gatandatu kuko yagiye ku buyobozi 1986.

Umuvugizi wa Guverinoma ya Uganda,Ofwono Opondo yashinje Amerika kwivanga muri politike y'igihugu cye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .