Umuvugizi w’iki kigo, Denis Nabende, yasobanuye ko iki cyemezo kireba abakora ubukwe bwa gakondo, ubwo mu rusengero n’abasezeranira imbere y’amategeko ya Leta.
Nabende yagize ati “Mbere, insengero ntabwo zasabaga indangamuntu. Urugero iyo umuntu yashakaga gushaka, nko muri Kiliziya Gatolika yerekenaga ikarita ya batisimu. Ntabwo iyi karita izongera gusimbura indangamuntu kuko ntabwo yaba ikimenyetso kiranga uyitanze.”
Uyu Muvugizi yasabye abantu bashaka kubaka ingo kujya babanza kwiyandikisha muri URSB, asobanura ko icyangombwa gisabwa ari indangamuntu gusa.
Iki cyemezo ubuyobozi bwa Kiliziya Gatolika muri Uganda bwacyakiriye neza, busaba abashumba kukimenyesha amashami yose muri iki gihugu.
Umunyamabanga Mukuru wa Kiliziya Gatolika muri iki gihugu, Musenyeri John Kauta, yagize ati “Ntabwo ari ibintu bikomeye. Ni itegeko rya Uganda. Turi gukurikiza ibyo badusabye gukora.”
Icyakoze, hari amatorero atarabona kopi y’icyemezo cya URSB nka Angilikani izwi nka Church of Uganda. Umunyamabanga Mukuru wayo, Balaam Muheebwa, yatangaje ko nibayibona, bazacyubahiriza.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!