Aba bahanzi bafunzwe nyuma y’igitaramo bakoreye mu Mujyi wa Kampala ahitwa Ddungu Resort i Munyonyo, ku wa Gatandatu ushize, kandi binyuranyije n’amategeko y’iki gihugu.
Nyuma yo gufungwa kw’aba bombi, abahanzi batandukanye muri Uganda no muri Nigeria, bashinje Polisi ya Uganda uburangare bavuga ko niba iki gitaramo kitari cyemewe batari kwemera ko kiba ndetse bikiyongeraho ko cyabaye banabacungiye umutekano.
Nyuma y’aho Jude Okumu Muwone ukuriye Urukiko Rukuru rwa Makindye, ategetse ko aba bahanzi barekurwe ndetse Ubushinjacyaha bwahagaritse ibirego bwari bubakurikiranyeho.
Abari bateguye iki gitaramo nibo bagiye gusigara bakurikiranwa. Aba bahanzi biteganyijwe ko bahita bataha iwabo muri Nigeria mu ijoro ryo ku wa Kabiri tariki 15 Ukuboza 2020.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!