00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uganda yacyuye abaturage basaga 1500 bari baraheze muri UAE

Yanditswe na IGIHE
Kuya 26 Ukwakira 2022 saa 11:09
Yasuwe :

Guverinoma ya Uganda yatangaje ko ikomeje gucyura abaturage bayo bari baraheze muri Leta zunze ubumwe z’Abarabu (UAE), bamaze igihe bafungiwe mu bigo bishyirwamo abantu badafite ibyangombwa.

Ni abaturage biganjemo urubyiruko, bageze muri icyo gihugu bajyanywe n’imirimo iciriritse, idakorwa n’abarabu.

Ambasaderi wa Uganda muri Leta zunze ubumwe z’Abarabu, Zaake Kibedi, yavuze ko Uganda na UAE bubatse umubano ushingiye kuri za ambasade mu 2009, ubwo yafunguraga Ambasade i Abu Dhabi.

Icyo gihe UAE na yo yaje gufungura ambasade i Kampala mu 2011.

Yakomeje ati "Ubwo ambasade yafungurwaga mu 2009, abanya-Uganda bari munsi ya 1000 nibo babaga ndetse bakanakorera muri UAE, ariko uwo mubare umaze kugera ku 100,000."

"Mu banya-Uganda 100,000 baba ndetse bakorera muri UAE, bibarwa ko abagera kuri 5% batuye muri icyo gihugu mu buryo butemewe n’amategeko, bakaba barahezeyo. Muri abo 5%, 1.5% nibo bitabiriye umuhamagaro ubasaba kwimenyekanisha ngo bahabwe imbabazi, 3.5% ntabwo bimenyekanishije."

Mu bihe bitadukanye, abanyafurika bakunze kugaragaza ko bahohoterwa iyo bari muri UAE. Hari amashusho ataravuzweho rumwe ku mwimerere yayo, aheruka kwerekana umukobwa uvuga ko ari uwo muri Kenya, asa n’urimo konsa imbwa.

Umudepite utavuga rumwe n‘ubutegetsi bwa Uganda, Robert Kyagulanyi wamamaye nka Bobi Wine, aheruka i Dubai muri UAE, avuga ko hariyo abanya-Uganda badafite ibyagombwa bafungiwe mu bigo bisaga 21, bakeneye ubufasha bwa Leta ngo batahe.

Yahise yiyemeza kubakorera ubuvugizi kugira ngo babashe gutaha.

Guverinoma ya Uganda yatangaje ko guhera muri Kanama 2022, UAE yahaye imbabazi abantu bari muri icyo gihugu mu buryo butemewe n’amategeko.

Ni imbabazi zatanzwe mu gihe cy’amezi atatu, guhera muri Kanama kugeza mu mpera z’uku kwezi k’Ukwakira 2022.

Ni imbabazi zageze ku baturage bakomoka mu bihugu bisaga biridwi, birimo Kenya Nigeria, Sierra-Leone na Uganda.

Guverinoma ya Uganda ivuga ko abaturage bayo ari bo babaruwe ku bwishi, mu bantu basaga 3000 biyandikishije. Abagera ku 1500 bari abanya-Uganda, ndetse muri abo 1500, abaturage 280 nibo bonyine bari bafite pasiporo.

Abasigaye bagera ku 1,220 nta pasiporo bari bafite, ku buryo basabiwe ibyemezo by’agategayo byabafasha ku rugendo.

Guverioma ivuga ko kugeza ku Cyumweru tariki 23 Ukwakira 2022, umubare munini w’abaturage ba Uganda bari bafungiwe mu kigo ya Al Awir Immigration Camp bari bamaze gucyurwa hifashishijwe indege za Fly Dubai na Air Arabia.

Icyiciro cya nyuma cyageze muri Uganda ku wa Mbere tariki 24 Ukwakira 2022.

Ntabwo abantu bose bakeneye gufashwa gutaha baragera muri Uganda.

Uganda yacyuye abaturage basaga 1500 bari baraheze muri UAE

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .