Ibi Jessica Alupo yabigarutseho ubwo yari mu muhango wo kwizihiza imyaka 35 ishize hashinzwe diyosezi ya Entebbe yo mu Idini y’Abangilikani.
Yavuze ko Perezida Museveni azongera guhatana mu matora y’Umukuru w’igihugu ateganyijwe mu 2026.
Ati “Perezida Museveni azakomeza kubana natwe mu 2026, ku bw’ibyo ndabasaba kuzamushyigikira nk’uko mwagiye mubigenza.”
Uyu mugore yakomeje avuga ko Abanya-Uganda bakwiriye kuzatora Museveni kugira ngo urugendo rw’ibyiza byinshi yabagejejeho rukomeze.
Aya magambo ya Alupo aje mu gihe muri Uganda hakomeje kugaragara impaka z’uzayobora igihugu nyuma ya 2026, bamwe biganjemo abo mu ishyaka riri ku butegetsi rya NRM bamaze kugaragaza ko ari Museveni mu gihe hari n’abandi bavuga ko ashobora gusimburwa n’umuhungu we, Gen Muhoozi Kainerugaba.
Yoweri Kaguta Museveni w’imyaka 78 yafashe ubutegetsi muri Uganda mu 1986, nyuma yo guhirika Milton Obote. Muri Mutarama mu 2021 ni bwo yegukanye manda ya gatandatu n’amajwi 58,6%.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!