Mu byumweru bishize abagenzi benshi bagaragaye mu mashusho yo kuri Tiktok bavuga ko basabwe gutanga amafaranga runaka mbere yo kwemererwa gukorera ingendo mu mahanga.
Inkuru ya Chimpreports ivuga ko abandi bagaragaje ko byabaviriyemo kubura indege kuko batabashije gutanga amafaranga basabwaga nubwo bari bujuje ibisabwa byose birimo pasiporo, visa, amatike y’urugendo ndetse n’ibyemezo byerekana ko bakingiwe.
Umwe yagize ati “Umugore umwe yandebye mu maso avuga ko ntujuje imyaka yo gukora urugendo rw’indege. Namusabye kureba itariki yanjye y’amavuko ariko ntiyashatse kubyumva.”
Undi yavuze ko indege yarinze ubwo imusiga yananiwe kwishyura amadolari 1000 yari yasabwe nka ruswa.
Mu itangazo Ikigo cy’Indege za Gisivile muri Uganda (UCCA) cyashyize hanze cyavuze ko imyitwarire nk’iyo itemewe kandi idakwiye kwihanganirwa.
Iki kigo cyatangaje ko abakozi batanzweho amakuru mbere bakozweho iperereza abo bigaragaye ko bagize imyitwarire idahwitse bafatirwa ibihano byo mu rwego rw’imyitwarire ndetse abandi amasezerano yabo araseswa cyangwa bamburwa inshingano zo gukorera ku kibuga cy’indege.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!