Uganda: Urubanza rwa Gen Henry Tumukunde rwasubitswe kubera ibura ry’umucamanza

Yanditswe na Twarabanye Venuste
Kuya 31 Werurwe 2020 saa 02:30
Yasuwe :
0 0

Urubanza rwa Lt Gen Henry Tumukunde uherutse gutabwa muri yombi n’Inzego z’umutekano muri Uganda, rwasubitswe kubera kubura k’umucamanza.

Tumukunde akekwaho ibyaha birimo gutunga amasasu n’intwaro mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Lt Gen Henry Tumukunde yatawe muri yombi ku wa 13 Werurwe 2020 nyuma y’iminsi mike atangaje ko aziyamamaza mu matora yo mu 2021 agasimbura Perezida Yoweri Museveni ku butegetsi.

Urubanza rwa Lt Gen Henry Tumukunde wabaye Minisitiri w’Umutekeno rwagombaga gutangira ku wa 30 Werurwe. Daily Monitor yatangaje ko rwasubitswe kubera umucamanza wagombaga kuruburanisha Valerian Tuhimbise atari mu nshingano nyuma y’uko imanza zihagaritswe mu rwego rwo kwirinda coronavirus.

Lt Gen Tumukunde ashinjwa ibyaha bine birimo gutunga intwaro n’amasasu mu buryo butemewe n’amategeko. Ubushinjacyaha bwabitangaje tariki 13 Werurwe 2020 ubwo yafatirwaga ku biro bye biri ahitwa Impala mu Mujyi wa Kololo aho yafatanywe imbunda ebyiri; imwe yo mu bwoko bwa AK47 na masotela (Pisitori).

Lt Gen. Tumukunde anashinjwa icyaha cy’ubugambanyi. Ni icyaha akekwaho biturutse ku byo yavugiye kuri imwe muri Televiziyo zo kuri Uganda ku itariki 5 Werurwe 2020, ashishikariza igihugu cy’amahanga guhirika ubutegetsi bwa Uganda.

Lt Gen Tumukunde ashinjwa ibyaha birimo ubugambanyi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .