00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uganda: UPDF yahakanye ibyo kunyereza imishahara y’abasirikare bayo bari muri Somalia

Yanditswe na IGIHE
Kuya 10 Mutarama 2022 saa 02:17
Yasuwe :

Igisirikare cya Uganda cyamaganye amakuru yari amaze iminsi acicikana avuga ko cyaba cyaranyereje amafaranga agenerwa abasirikare bacyo bari mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Somalia, AMISOM.

Mu mpera z’icyumweru gishize ni bwo hatangiye gucicikana amakuru avuga ko abasirikare ba Uganda bari muri batayo za 30,31,32,33 n’iya 34, kuva muri Mata 2021 batigeze babona amafaranga bagenerwa n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe kubera ubutumwa barimo bwo kugarura amahoro muri Somalia. Aya makuru yavugaga ko aya mafaranga yanyerejwe na UPDF.

Mu itangazo Igisirikare cya Uganda cyashyize hanze binyuze kuri twitter ku wa 9 Mutarama 2022, cyavuze ko koko aba basirikare bamaze iki gihe batarabona amafaranga yabo ariko kivuga ko atigeze anyerezwa.

UPDF yakomeje ivuga ko iri gukorana na Minisiteri y’Ingabo ndetse n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe kugira ngo abo basirikare bishyurwe ibirarane byabo.

Amakuru avuga ko uku kutishyurwa byatangiye gukurura umwuka mubi kuri aba basirikare cyane cyane abari muri batayo ya 30.

UPDF yabasabye gukomeza kwihangana no kugaragaza ikinyabupfura mu gihe hagishakwa uburyo bwo kubishyura.

Ntihigezwe hatangazwa igiteranyo cy’umwenda aba basirikare bagomba kwishyurwa, gusa buri musirikare uri muri AMISOM abarirwa 1.028 y’amadolari buri kwezi. Muri aya hakurwamo amadolari 200.

Amafaranga ahabwa abasirikare bari muri ubu butumwa atangwa ku nkunga y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, aho kuva mu 2004 umaze gutanga miliyari 1,6 z’amadolari ya Amerika.

Kuva mu 2007 Uganda ifite abasirikare 6000 bamaze gusimburana mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Somalia.

Abasirikare ba Uganda bari mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Somalia, bamaze igihe basaba guhabwa ibirarane byabo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .