Icyorezo cya Ebola cyagaragaye muri Uganda ku wa 30 Mutarama 2025, bikavugwa ko cyaturutse muri Sudani y’Epfo.
OMS yatangaje ko uwo mwana yishwe n’icyo cyorezo ku wa 25 Gashyantare 2025, n’ubwo amakuru y’urupfu rwe yemejwe kuri uyu wa Gatandatu.
OMS igaragaza ko ifitanye ubufatanyabikorwa na Minisitire y’Ubuzima muri Uganda kugira ngo bakomeze uburyo bwo guhashya iki cyorezo gikomeje kugaragara muri iki gihugu.
OMS yagize iti “Amatsinda yacu akomeje gufatanya na Minisiteri y’Ubuzima ndetse n’abandi bafatanyabikorwa kugira ngo dukomeze ubugenzuzi, ibikorwa byo gushaka abanduye, tubahamagara ndetse n’ibindi bikorwa byo kurinda iki cyorezo mu bitaro.”
Nyuma y’Icyumweru Ebola igaragaye muri iki gihugu, ku wa 05 Gashyantare 2025, Umunyabanga uhoraho muri Minisitiri y’Ubuzima muri Uganda, Dr. Diana Atwiine, yatangaje ko muri Uganda hatangijwe ibikorwa byo gutanga urukingo ku bakozi bakora mu bitaro.
Ati “Birakenwe kugerageza uru rukingo muri ibi bihe tugezemo kubera ko abaganga ndetse n’abakozi bakora kwa muganga bahura n’abayirwaye bashobora kuyandura, ndetse nizera ko dufite ubwo bushobozi.”

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!