00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uganda: umwana w’imyaka ine yabaye umuntu wa kabiri wishwe na Ebola

Yanditswe na Utuje Cedric
Kuya 2 March 2025 saa 10:50
Yasuwe :

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, ryatangaje ko umwana w’imyaka ine yishwe n’icyorezo cya Ebola mu bitaro bya Mulago biri i Kampala muri Uganda.

Icyorezo cya Ebola cyagaragaye muri Uganda ku wa 30 Mutarama 2025, bikavugwa ko cyaturutse muri Sudani y’Epfo.

OMS yatangaje ko uwo mwana yishwe n’icyo cyorezo ku wa 25 Gashyantare 2025, n’ubwo amakuru y’urupfu rwe yemejwe kuri uyu wa Gatandatu.

OMS igaragaza ko ifitanye ubufatanyabikorwa na Minisitire y’Ubuzima muri Uganda kugira ngo bakomeze uburyo bwo guhashya iki cyorezo gikomeje kugaragara muri iki gihugu.

OMS yagize iti “Amatsinda yacu akomeje gufatanya na Minisiteri y’Ubuzima ndetse n’abandi bafatanyabikorwa kugira ngo dukomeze ubugenzuzi, ibikorwa byo gushaka abanduye, tubahamagara ndetse n’ibindi bikorwa byo kurinda iki cyorezo mu bitaro.”

Nyuma y’Icyumweru Ebola igaragaye muri iki gihugu, ku wa 05 Gashyantare 2025, Umunyabanga uhoraho muri Minisitiri y’Ubuzima muri Uganda, Dr. Diana Atwiine, yatangaje ko muri Uganda hatangijwe ibikorwa byo gutanga urukingo ku bakozi bakora mu bitaro.

Ati “Birakenwe kugerageza uru rukingo muri ibi bihe tugezemo kubera ko abaganga ndetse n’abakozi bakora kwa muganga bahura n’abayirwaye bashobora kuyandura, ndetse nizera ko dufite ubwo bushobozi.”

Umwana w'imyaka ine yishwe na Ebola

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .