Mu cyumweru gishize nibwo Ndyanabo wo mu mujyi wa Masheruka mu Burengerazuba bwa Uganda, yishe abakobwa be babiri, undi w’umuhungu aramukomeretsa.
Yahise atoroka ariko inzego z’umutekano zimuhigira hasi kubura hejuru, ziza kumufatira mu karere ka Buhweju.
Polisi yatangaje ko uwo mugabo akimara gufatwa, yavuze ko yishe abana be kubera ubushotoranyi yakorerwaga n’umugore we kugeza ubwo amusanze aryamanye n’undi mugabo mu rugo rwe.
Ati “Nabikoze kubera ko nasanze umugore tumaranye imyaka 15 ari kumwe n’undi mugabo mu rugo. Ubwo najyaga gufata umuhoro barirutse ariko nahise mbona hari undi muntu winjiye mu cyumba, mpita mbigenza kuriya. Ibyo nakoze nabitewe n’agahinda, ntabwo nari nabigambiriye.”
Ndyanabo yavuze ko yamaze igihe kinini ataryamana n’umugore we kubera kutumvikana ariko agatungurwa no kumubona atwite.
Ngo ubuyobozi bwari bwarabagiriye inama yo gutegereza umwana akavuka bakajya gupima isanomuzi ariko ubwo umwana yavukaga, ngo umugore yamutwaye ahandi.
Bivugwa ko uretse abana babiri b’abakobwa Ndyanabo yishe, ngo yanakomerekeje bikomeye umuhungu we n’umukozi wo mu rugo.
Emmanual Sabiiti Ndyanabo yahoze yigisha Igiswahili muri Kaminuza ya Makerere.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!