00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umusirikare wa Uganda yishyuwe ibihumbi 300$ n’igihugu cyo muri SADC ngo cyumvirize ibiganiro by’abasirikare

Yanditswe na IGIHE
Kuya 3 February 2025 saa 03:19
Yasuwe :

Umusirikare ushinzwe Itumanaho n’Ikoranabuhanga mu Gisirikare cya Uganda, UPDF, yatawe muri yombi nyuma yo kwishyurwa ibihumbi 300 $ n’igihugu cyo mu Muryango w’Ubukugu n’Iterambere rya Afurika y’Amajyepfo, SADC, ngo abafashe kumviriza ibiganiro by’ingabo z’iki gihugu.

Umunyamakuru Andrew Mwenda, yatangaje ko ubwo yaganiraga n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen. Muhoozi Kainerugaba, ku ntambara ari kurwana yo kurandura ruswa mu ngabo z’igihugu no muri Minisiteri y’Ingabo, yamubwiye hari abatangiye gutabwa muri yombi.

Ati “Inzego za gisirikare zataye muri yombi Umuyobozi ukuriye Ishami ry’Itumanaho n’Ikoranabuhanga muri UPDF kuko yishyuwe ibihumbi 300 $ n’igihugu cyo muri SADC kugira ngo kijye cyumviriza ibiganiro by’abasirikare.”

Yahamije ko nyuma y’itabwa muri yombi ry’uyu muyobozi, amafaranga yose yari yishyuwe yayahaye UPDF.

Inzego za Gisirikare muri Uganda zimaze iminsi zisaba abasirikare kwirinda ruswa kuko ibanza gusenya urwego nyuma ikagera ku gihugu cyose.

Gen. Muhoozi Kainerugaba yavuze ko hari umusirikare wahawe ruswa n'igihugu cyo muri SADC ngo cyumvirize ibiganiro by'ingabo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .