Byabereye mu gasantere ka Kaabong mu Majyaruguru ya Uganda, ahabarizwa batayo ya 45 mu gisirikare cya Uganda.
Daily Monitor yatangaje ko Wabule yavuye mu kigo cya gisirikare agiye kwinezeza mu gasantere ka Kaabong, ahageze asanga mugenzi we babana mu gisirikare witwa Ngabirano Gerald Akampulira ari mu kabari hamwe n’umukunzi we bishimye.
Wabule yahise agira umujinya, asubira mu kigo cya gisirikare azana imbunda yuzuye amasasu, atangira kurasa.
Amasasu atangiye kuvuga Ngabirano n’umukobwa bari kumwe bahise bajya kwihisha mu kindi cyumba, Wabule arabashaka arababura.
Amaze kubabura ni bwo yafashe imbunda arirasa, ahita apfa.
Igisirikare cya Uganda cyatangaje ko cyatangiye iperereza ngo hamenyekane neza icyateye urwo rupfu. Hagati aho abasirikare babiri batawe muri yombi ndetse n’uwo mukobwa bivugwa ko yari umukunzi wa nyakwigendera.
Uwo mukobwa yari asanzwe akora muri ako kabari kabereyemo isanganya.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!