Ni icyemezo cyafashwe n’Urukiko rwa gisirikare rwa Diviziyo ya 4, rukorera mu Mujyi wa Gulu mu majyaruguru ya Uganda.
Amakuru dukesha Nile Post avuga ko mu Ukuboza 2023, Owen Okumu yataye akazi ko gucunga umutekano nijoro, ajya mu kabari gaherereye mu Mujyi wa Gulu kazwi nka Buganda Pub.
Ari aha ngo yaje gufatwa n’ibitotsi, abantu bataramenyekana bamwiba imbunda ya SMG n’amasasu 120.
Ubushinjacyaha bwagaragaje ko iki ari icyaha gikomeye, bushimangira ko iyi mbunda yibwe ishobora kuzakoreshwa ibibi byinshi.
Urukiko rufashe iki cyemezo mu gihe mu Mujyi wa Gulu hakomeje kugaragara ubujura bukoresha intwaro, bwibasira abacuruzi bakomeye n’abatanga serivisi za ‘mobile money’.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!