Ubu bujuru bwabaye mu mpera z’icyumweru gishize mu gace ka Sanga mu Karere ka Kiruhura muri Uganda.
Bivugwa ko uyu mupolisi wari ku burinzi kuri sitasiyo ya polisi ya Sanga, yaje gutwarwa n’ibitotsi bimuviramo kwibwa imbunda yari afite irimo n’amasasu.
Kugeza ubu ubuyobozi bwa polisi muri aka gace buvuga ko uyu mupolisi yahise atabwa muri yombi kugira ngo hakorwe iperereza kuri ubu bujura.
Muri Uganda hamaze iminsi hagaragara ibikorwa byo kwiba imbunda abashinzwe umutekano, n’ubujura bwibasira ibigo by’abapolisi n’abasirikare.
Kugeza ubu amakuru atangwa n’inzego z’iperereza avuga ko izi ntwaro zishobora kuzifashishwa mu bitero by’iterabwoba bishobora kugabwa muri Uganda mu minsi mikuru isoza umwaka.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!