Uganda: Umunyeshuri yiyahuye nyuma yo kubengwa n’umukobwa yari yariyemeje kugira umugore

Yanditswe na Habimana James
Kuya 19 Nzeri 2019 saa 09:13
Yasuwe :
0 0

Abatuye mu gace ka Barpama mu karere ka Oyam muri Uganda, baguye mu kantu nyuma y’aho umusore w’imyaka 24 yiyahuye kuko uwo yakundaga yamubenze.

Reagan Opito wigaga mu mwaka wa gatatu ahitwa Aboke High School, yafashe uyu mwanzuro wo kwiyambura ubuzima kuko ngo yatengushywe mu rukundo yari amazemo igihe kigera ku myaka ibiri.

Mbere y’uko apfa, nyakwigendera yasize ngo yanditse urwandiko ruvuga ko yahisemo kwiyahura kuko umukobwa bakundanye igihe kirekire, yamuhamagaye kuri telefoni amubwira ko bahagarika urukundo rwabo.

Umubyeyi wa Reagan Opito ariwe Lillian Odongo, yavuze ko umuhungu we yari asanzwe aryama mu nzu yegeranye n’iy’ababyeyi be.

Yabwiye The Daily Monitor ko ubwo yajyaga kureba umuhungu we, yagerageje kumuhamagara ariko ntiyamwitaba.

Yagize ati “Ibi byatumye ntabaza abaturanyi bica urugi, nibwo twasanze Opito yimanitse mu kagozi.”

Nyirarume we witwa Denis Ego, yemeje ko uyu musore yiyahuye kuko umukobwa yakundaga wiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye, yari yamaze guhagarika urukundo rwa bombi.

Yagize ati “Opito yarakajwe cyane n’uko umukobwa w’inshuti ye yari yaramaze no gusaba ko bazabana, amuhamagaye kuri telefoni amubwira ko atari we uzamurongora.”

Yatangaje ko aba bombi bagiye mu rukundo kuva mu 2017, Opito akaba ngo yari yaragiye anafasha uyu mukobwa kumwishyurira amafaranga y’ishuri.

Umuyobozi wa Polisi mu gace ka Oyam, Victor Kule Ssasi yavuze ko batangiye iperereza kuri iki kibazo.

Yagize ati “Bambwiye ko nyakwigendera yifungiranye mu nzu ariyahura kubera ko uwo bakundanaga yamwanze, ubu twangiye iperereza kuri ubwo butumwa yasize mbere y’uko apfa.”

Naho umuyobozi w’ishuri aho uyu munyeshuri yigaga, Joel Okello, yasabye ababyeyi kujya bita ku bana babo mu gihe bari mu biruhuko, kugira ngo bakumire ibibazo nk’ibi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza