Rukutana ahanganye mu matora na Naome Kabasharira, aho mu ibarura ry’amajwi ryakozwe kuri uyu wa Gatanu, uyu mugabo yari amuri inyuma.
Amakuru avuga ko ahagana saa yine n’igice z’iki gitondo, Rukutana yarashe ku bantu bataramenyekana, akoresheje imbunda yari yitwaje.
Bivugwa ko abo yarasheho ari abayoboke ba Naome Kabasharira ubwo bari bamaze gushyamirana, uyu mugabo wahagarariye akarere ka Ntungamo kuva muri 2001 agahitamo kwegura intwaro akabarasaho.
Mu barashwe harimo umumotari, n’abandi bataramenyekana mu gikorwa Rukutana yafatanyijemo n’abarinzi be batatu, na bo bamaze gutabwa muri yombi.
Umuvugizi w’igipolisi mu gace ibi byabereyemo, Samson Kasasira, mu itangazo rigenewe abanyamakuru, yavuze ko “ahagana 10:30 muri iki gitondo, Rukutana n’abarinzi be bahagaritse moto y’abashyigikiye uwo bahanganye [mu matora], nyuma yo kugirana ubushyamirane, yahise akuramo imbunda ye atangira kubarasaho akomeretsa nyiri iyo moto n’abo bari kumwe, kuri ubu bari kwivuza”.
Amakuru avuga ko iyo moto yangiritse cyane kandi umwe mu barashwe akaba yakomeretse bikabije.
Amashusho yerekana uyu mugabo arasa abaturage yiriwe acicikana ku mbuga nkoranyambaga aho muri Uganda.
Rukutana n’abarinzi be batatu bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Ntungamo, aho bashinjwa ubugizi bwa nabi, kugerageza kwica bakoresheje intwaro ndetse no kwangiza ibikoresho by’abandi.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!