Uganda: Umukandida yafatanywe amasuka 4000, bivugwa ko yateganyaga kuyatanga nka ruswa ngo atorwe

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 27 Ugushyingo 2020 saa 11:25
Yasuwe :
0 0

Urugo rw’umukandida Chris Matembu wiyamamariza kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko ya Uganda rwasatswe, aho bivugwa ko polisi yasanze afite amasuka ibihumbi bine yateganyaga kuzaha abaturage nka ruswa kugira ngo bamutore.

Chris Matembu wo mu ishyaka FDC ni umwe mu bari gushaka umwanya w’ubudepite aho ashaka kwinjira mu nteko ahagarariye agace ka Bubulo West. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, hakwirakwiriye amashusho y’abapolisi bikoreye ibikarito bivugwa ko byarimo amasuka ibihumbi bine.

Ngo ayo masuka uyu mugabo yateganya kuyaha abaturage nka ruswa akabasaba ko bamutora, ubundi akabona intebe.

Reba amashusho y’abapolisi bari gupakira mu modoka ayo masuka

Abapolisi bagaragaye bateruye ibikarito bivugwa ko byarimo amasuka
Ngo aya masuka yari kuzifashishwa nka ruswa mu gushaka amajwi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .