00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uganda: Umuganga, umurwayi n’umurwaza bahiriye mu mbangukiragutabara

Yanditswe na IGIHE
Kuya 12 May 2022 saa 12:10
Yasuwe :

Muri Uganda mu Karere ka Bunyagabu, Umuganga, umurwayi n’umurwaza bitabye Imana nyuma y’uko imbangukiragutabara bari barimo ifashwe n’inkongi y’umuriro bakabura uko basohoka.

Iyi mpanuka yabaye ku wa Gatatu, tariki 12 Gicurasi 2022. Minisiteri y’Ubuzima muri iki gihugu yavuze ko iyi mpanuka yabaye ubwo iyi mbangukiragutabara yari mu rugendo ivanye umurwayi muri ‘Bwera General Hospital’ imujyanye mu Bitaro by’Akarere ka Fortportal.

Iyi mpanuka yahitanye umuganga, umurwaza n’umurwayi bari inyuma mu gihe umushoferi n’undi muntu wari imbere bo babashije kurokoka.

Iyi nkongi yibasiye imbangukiragutabara yahitanye umuganga, umurwayi n'umurwaza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .