Uganda: Abatavuga rumwe na Perezida Museveni bashobora kwikura mu matora

Yanditswe na IGIHE
Kuya 19 Ugushyingo 2020 saa 08:30
Yasuwe :
0 0

Mugisha Muntu na Henry Tumukunde bari mu bahatanira kuyobora Uganda batangaje ko bahagaritse ibikorwa byabo byo kwiyamamaza kugeza igihe bagenzi babo bari guhatana muri uru rugendo Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine na Patrick Amuriat bazafungurirwa ndetse ko mu gihe bitabaye ibyo, abakandida bose batavuga rumwe n’ubutegetsi bashobora kwikura matora.

Ibijyanye n’iki cyemezo Tumukunde Henry yabitangaje mu kiganiro yagiranye na Televiziyo ya NBS ku wa 18 Ugushyingo.

Tumukunde yavuze ko we yamaze gufata umwanzuro wo guhagarika ibikorwa byo kwiyamamaza kugeza igihe Robert Kyagulanyi azafungurirwa ndetse atangaza ko nk’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Museveni bari mu biganiro bishobora gutuma bose bahagarika ibikorwa byabo byo kwiyamamaza.

Abinyujije kuri Twitter, Mugisha Muntu we yagize ati “Twafashe umwanzuro wo kuba duhagaritse ibikorwa bijyanye no kwiyamamariza kuba Perezida kugeza igihe bagenzi bacu Robert Kyagulanyi na Patrick Amuriat bazarekurirwa n’uburenganzira bwabo bwo kwiyamamaza bukubahirizwa, turasaba guverinoma kumenya ko ibi bitandukanye n’ibyari bisanzwe.”

Robert Kyagulanyi na Patrick Amuriat batawe muri yombi ku wa 18 Ugushyingo ubwo bari mu bikorwa byo kwiyamamaza. Gutabwa muri yombi kw’aba bagabo kwakuruye imyigaragambyo muri Uganda ndetse kugeza ubu bikaba bivugwa ko imaze kugwamo abantu umunani.

Aba bakandida biteganyijwe ko bazahatana na Perezida Museveni w’imyaka 76 uri gushaka indi manda nyuma yaho abagize Inteko Ishinga Amategeko bahinduye Itegeko Nshinga rikumira imyaka yo kuba Perezida.

Kuva mu 1962 ubwo Uganda yabonaga ubwigenge, ntiharabaho guhererekanya ubutegetsi mu mahoro muri iki gihugu.

Mugisha Muntu yahagaritse ibikorwa bye byo kwiyamamariza kuyobora Uganda
Tumukunde nawe yahagaritse ibikorwa bye byo kwiyamamaza kugeza igihe bagenzi be bazafungurirwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .